King James yasohoye album 'Ubushobozi' wumva... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

King James yari amaze iminsi araritse abafana be n'abakunzi b'umuziki, ko ku Cyumweru tariki 12 Ukuboza 2021 ari bwo azashyira hanze Album ye iriho indirimbo ze bwite n'izo yakoranye n'abandi bahanzi banyuranye.

Ni Album yashyize hanze mu buryo butandukanye n'izindi yagiye ashyira hanze, kuko itari kuri Youtube ahubwo iri ku rubuga yashinze yise www.zanatalent.com.

Asohora iyi Album, King James yavuze ko yishimiye kuyisangiza abakunzi be. Avuga ko mu manyarwanda igura 5000 Frw, mu madorali ikagura atanu naho mu mayero ikagura 4.

Anavuga ko hariho n'uburyo umuntu ashobora gutera inkunga, bitewe n'uburyo ashakaga gushyigikira ibihangano by'uyu muhanzi umaze imyaka irenga 10 mu muziki.

King James avuga ko iyi Album ushobora kuyigura ukoresheje uburyo bwa Mobile Money, Airtel Money, Master Card na American Express.

Akavuga ko yahisemo gucuruza iyi Album muri ubu buryo mu rwego rwo kuzana 'impinduka' mu muziki, 'kugira ngo abantu bajye babasha kugura Album'.

Uyu muhanzi aherutse kubwira INYARWANDA, ko Album ye yayise 'Ubushobozi' mu kumvikanisha imbaraga z'urukundo mu buzima bwa buri munsi; n'urukundo umubyeyi agirira umwana we nk'uko bizumvikana mu ndirimbo.

Album ye iriho indirimbo 'Ejo', 'Ubanguke', Ndagukumbuye' yakoranye na Ariel Wayz, 'Ubushobozi' yitiriye Album, 'Ubudahwema' aherutse gusohora, 'Habe namba', 'Uhari udahari', 'Uyu mutima', 'Nyabugogo' na 'Reka gukurura'.

Hari kandi 'Kimbagira', 'Nyishyura nishyuke', 'Ikiniga', 'Nzakuguma iruhande', 'Pinene' yakoranye na Bull Dogg, 'Hinduka' ndetse na 'Inshuti Magara' yakoranye na Israel Mbonyi.

Iyi Album iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi batatu, Ariel Wayz, Israel Mbonyi ndetse n'umuraperi Bull Dogg.

King James avuga ko hari ibyo yashingiyeho mu guhitamo abahanzi yashyize kuri iyi Album.

Avuga ko indirimbo 'Ndagukumbuye' yakoranye na Ariel Wayz iri kuri iyi Album kubera ko n'ubundi yari yarasohotse mbere yayo, ariko ko ari umuhanzikazi wo gushyigikira.

Yavuze ko yashyize Bull Dogg kuri iyi Album, kubera ko ari umuraperi mwiza akundira imyandikire. Akavuga ko yifashishije Israel Mbonyi kuri iyi Album, kubera ko ari inshuti ye kandi ko kuri buri Album ye ashyiraho indirimbo ihimbaza Imana. 

KANDA HANO UBASHE KUGURA  ALBUM YA KING JAMES Â 

King James yasohoye Album ye yise 'Ubushobozi' iriho indirimbo 17


King James yavuze ko yahisemo gucururiza Album ku rubuga yashinze kugira ngo abantu bagire umuco wo kujya bagura Album z'abahanzi 

KANDA HANO UREBE UKO WAGURA  ALBUM YA KING JAMES

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112490/king-james-yasohoye-album-ubushobozi-wumva-ari-uko-wishyuye-112490.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)