Jimmy Mulisa umaze igihe gito ahawe AS Kigali yahise asubiza ubukapiteni Haruna Niyonzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Haruna Niyonzima kuva yagaruka muri AS Kigali mu mpeshyi y'uyu mwaka wa 2021, yasanze igitambaro cyo kuyobora abandi bakinnyi mu kibuga gifitwe na Bishira Latif.

Uyu mugabo usanzwe ari kapiteni w'ikipe y'igihugu nta nubwo umutoza Eric Nshimiyimana yari yaramushyize mu bakapiteni 3 ba mbere kuko Bishira yari yungirijwe na Tchabalala na Kwizera Pierrot.

Eric Nshimiyimana yirukanywe ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza ubuyobozi bwa AS Kigali buhita bwemeza Jimmy Mulisa nk'umutoza w'agateganyo.

Ikinyamakuru Isimbi, gitangaza ko Jimmy Mulisa yamaze gufata icyemezo cyo kugira Haruna Niyonzima kapiteni w'iyi kipe.

Mu nama yaraye akoranye n'abakinnyi, yababwiye ko yaganiriye na Bishira Latif na we yemera kurekura iki gitambaro nta kibazo na kimwe na kimwe yabigizeho cyane ko nk'uko amakuru abivuga na mbere yigeze gushaka kukimuha ariko abatoza ntibabyemere.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Jimmy-Mulisa-umaze-igihe-gito-ahawe-AS-Kigali-yahise-asubiza-ubukapiteni-Haruna-Niyonzima

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)