Ivumburamatsiko ku ibanga ryihishe mu gushyingirana kabiri k’umuryango wa Habyarimana n’uwa Kabuga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo bidakunze kubaho, ibi byagaragaye mu muryango wa Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda n’uw’umunyemari, Félicien Kabuga ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuhungu wa Habyarimana witwa Jean‐Pierre Habyarimana yarongoye umukobwa w’uyu munyemari witwa Bernadette Uwamariya, nyuma y’aho undi mukobwa wa Kabuga witwa Françoise Mukanziza arongorwa n’umuhungu wa Habyarimana witwa Léon Habyarimana.

Hari abakeka ko kuba iyi miryango ibiri yarashyingiranye ubugira kabiri byaba byaraturutse ku bucuti busanzwe, ariko si ko bimeze kuko uhereye no mu bwana bw’aba bagabo bombi ntaho bari baziranye.

Kugira ngo wumve neza umubano w’aba bagabo bombi birasaba ko duca mu mateka avunaguye ya buri umwe. Juvénal Habyarimana yabonye izuba ku wa 8 Werurwe 1937, avukira muri komine Rambura ho muri Gisenyi. Se yari Jean‐Baptiste Ntibazirikana, umuyoboke ukomeye wa Kiliziya Gatolika nyina akaba Suzanne Nyirazuba.

Ku rundi ruhande Kabuga we yavukiye mu yahoze ari Komine Mukarange, Perefegitura ya Byumba. Ubu ni mu Karere ka Gicumbi Intara y’Amajyaruguru mu 1935.

Nyuma y’aya mateka igirukiraho ni ukwibaza uburyo aba bagabo bavukiye mu bice bitandukanye baje kuba inshuti magara kugeza n’aho Kabuga ashyigikira umugambi wa Jenoside wateguwe na Leta ya Habyarimana wari waramushyingiye abakobwa babiri.

Kabuga yateye inkunga politiki mbi y’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. Yabaye Perezida wa Komite y’agateganyo yiswe Fonds de Défense Nationale (FDN), anaba Perezida wa Komite yatangije Radiyo RTLM yamamaje umugambi wo kurimbura abatutsi mu 1994.

Zimwe mu ngero zibigaragaza ni uko, Kabuga, ari umwe bantu, bashyizeho Ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira mu rwego rw’imari n’ibikoresho ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi.

Byagizwemo uruhare n’umugore wa Habyarimana

Abakurikiraniye hafi ubutegetsi bwa Habyarimana bavuga ko ibyakorwaga byose byagirwagamo uruhare n’umugore we, Agathe Kanziga Habyarimana.

Agathe Kanziga yarushijeho kwigaragaza cyane muri Repubulika ya kabiri ubwo umugabo we yari amaze guhirika Kayibanda, umuryango we awinjiza mu nda y’ingoma bashinga ‘Akazu’ kaje kuba inzira yo kwigwizaho ubutunzi bw’igihugu, kwikiza abashakaga kwitambika imigambi y’ubutegetsi no gutegura umugambi wa Jenoside.

Muri uku gushinga akazu, Agathe Kanziga yari akeneye abantu bafite amafaranga bazajya batera inkunga ubucuruzi bwabo. Uku niko Agathe Kanziga yaje guhura na Kabuga. Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko aba bombi bahujwe na Joseph Nzirorera wa Minisitiri w’Ibikorwaremezo.

Umwe mu bazi neza amateka y’umuryango wa Habyarimana n’uwa Kabuga waganiriye na IGIHE, yavuze ko umugore wa Habyarimana yahuye na Kabuga ataraba umucuruzi ukomeye cyane.

Ati “Kabuga yari umucuruzi usanzwe nk’abandi bose ariko biza kugaragara ko Agathe Habyarimana ari kubaka akazu, agakenera rero abantu b’abacuruzi bazajya babona amasoko ya Leta. Kabuga yari aziranye na Nzirorera wari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, niwe wamugejeje ku mugore wa Habyarimana.”

Bakimara kumenyana, umugore wa Habyarimana ngo yatangiye kujya aha Kabuga amasoko yose ya Leta. Ibi yabikoraga afatanyije na Colonel Elie Sagatwa wari musaza we.

Ati “Kabuga yazamutse kuko bamuhaga amasoko yose, urumva ko ufite amasoko ya Leta ntabwo uriha imisoro na we rero yamenya ko umugore wa Habyarimana akeneye amafaranga yihutirwa, akabwira Kabuga akayamuha.”

Mu masoko Kabuga yagiye ahabwa harimo ajyanye no kugemurira abasirikare ibyo kurya, kuva ku cyayi cya mu gitondo kugeze ku ifunguro rya nijoro. Kabuga kandi yahawe isoko ryo kugurira abasirikare imyambaro n’inkweto.

Uretse aya masoko mu bijyanye n’igisirikare, Kabuga abifashijwemo n’umugore wa Habyarimana yagiye ahabwa n’andi masoko arimo ayo kugura ibyuma byakoreshwaga na Electrogaz mu kugeza amazi n’amashanyarazi ku baturage.

Imvano yo gushyingirana ubugira kabiri

Nyuma yo kubona ko Kabuga ari kugenda arushaho gutera imbere, umugore wa Habyarimana yashatse uburyo yarushaho kumwiyegereza kugira ngo azanabafashe gusohoza umugambi wa jenoside wari urimo utegurwa na Akazu.

Agathe Habyarimana abigiriwemo inama na basaza be, yeretswe ko nta buryo ibi yabigeraho atari ugushyingira abahungu be abakobwa ba Kabuga.

Uyu mutangamakuru yakomeje agira ati “Kabuga yabaye umukire ukomeye cyane, kugira ngo Agathe Habyarimana amwiyegereze, abahungu ba Kabuga barongora abakobwa ba Habyarimana.”

Ubukwe bwa Jean‐Pierre Habyarimana na Bernadette Uwamariya, ababubonye bavuga ko ari bumwe mu bw’igitangaza bwigeze buba mu Rwanda. Bwabereye mu Mujyi wa Kigali bwitabirwa n’abantu bakomeye barimo n’umuryango w’uwari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand, n’uwa Zaïre, Mobutu Sese Seko.

Boniface Rucagu yigeze kuvuga ko mbere y’uko umuhungu wa Habyarimana arongora umukobwa wa Kabuga, uyu mugabo yari umucuruzi usanzwe.

Ati “Mbere umuhungu wa Habyarimana ataraza gusaba umukobwa wa Kabuga, muri iki gihugu abantu beza abantu bavugaga b’intama z’Imana bavugaga Kabuga. Yari umucuruzi ufite amafaranga ucisha make kandi wiyoroshya. Ibintu byahindutse aho ashyingiriye kwa Habyarimana, nibwo yatangiye kujya mu mabanga y’Akazu, aninjira muri politike.”

Yavuze ko uku gushyingirana kwatumye imiryango yombi irushaho gushyigikirana ndetse Kabuga yinjizwa mu mugambi wa Jenoside atangira no kwerekwa uko azawutera inkunga.

Ati “Igihe bakeneye gutera inkunga Interahamwe Kabuga niwe watanze amafaranga, bashatse gushinga RTLM Kabuga niwe watanze amafaranga.”

Yamaze umwaka acumbikiye Agathe

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Agathe Habyarimana yahungiye mu Bufaransa, ariko amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko yagiye akomeza kugirira ingendo mu bihugu bitandukanye birimo Gabon na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ubwo hatangiraga intambara yo guhirika Mobutu ku butegetsi, Agathe Habyarimana wari muri Congo yahise ahungira muri Kenya, aho bivugwa ko Kabuga yabaye igihe kinini.

Avuga kuri ibi, uyu mutangamakuru yagize ati “Kiriya gihe cya Kabila atera Congo yagize ubwoba ajya kuba muri Kenya, Kabuga niwe wamwakiriye amuha inzu yo kubamo. Ni we wamuhaye ibikenewe byose amutunga umwaka wose, kandi bari bafitanye icyo gihango cyo kuba abana bararongoranye, Kabuga yari azi ko uriya mugore ariwe wamukijije.”

Yakomeje avuga ko no mu gihe Agatha Habyarimana yari amaze kujya i Burayi yakomeje kujya yohererezwa amafaranga na Kabuga.

Nubwo umugambi wo kongera gushyingirana nawo wari waratangiye gutegurwa mbere ya 1994 waje kugerwaho mu 1995 maze Françoise Mukanziza, undi mukobwa wa Kabuga arongorwa na Léon Habyarimana. Ubukwe bwabo bubera muri Kenya.

Bernadette Uwamariya, umukobwa wa Kabuga ubwo yasohokaga mu rubanza rwa se i Paris
Umuhungu wa Habyarimana witwa Léon Habyarimana yashyingiranywe na Françoise Mukanziza, umukobwa wa Kabuga
Abana babiri ba Habyarimana bashatse mu muryango wa Kabuga
Kabuga yari yarubatse ubushuti bukomeye hagati ye n'umuryango wa Habyarimana kubera amafaranga yari umukire



source : https://ift.tt/31ZDqB6
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)