Itariki yo gusomera akurikiranyweho igitero cy'i Kinigi cyahitanye Abanyarwanda 15 yamenyekanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rumaze iminsi rwumva ababuranyi muri uru rubanza, rwapfundikiye uru rubanza, rwemeza ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 07 Mutarama 2022.

Ababurana muri uru rubanza barimo Abarundi bane ari bo Ndayizeye Saidi, Nduwayezu Ibrahim, Ntezimana Tharcisse hamwe na Simpunga Grégoire bafatiwe hamwe n'abandi mu gihe cyo kugaba ibyo bitero.

Iri tsinda rimaze igihe kirenga amezi atanu riburanishwa mu mizi ku bwicanyi n'ibindi byaha byakorewe mu Kinigi mu ijoro ryo ku wa 5 Ukwakira 2019.

Muri icyo gitero cyari gikomeye, abantu 15 bahasize ubuzima mu gihe abandi 14 bakomeretse, ndetse n'imitungo itandukanye ikangizwa n'indi igasahurwa.

Urubanza rwabo rwatangiye kuburanishwa mu mizi muri Gicurasi uyu mwaka, rukaba rwapfundikiwe ku wa Kane taliki ya 9 Ukuboza 2021.

Abaregwa bagiye bashinjwa ibyaha binyuranye uhereye ku cyaha cy'ubwicanyi no kuba mu mutwe w'iterabwoba, ubucura buciye icyuho n'ubwitwaje intwaro gusahura n'ibindi.

Uburemere bw'ibyaha bakurikiranyweho buri mu byatumye Uushinjacyaha bwa gisirikare busabira abo barwanyi iginano cyo gufungwa burundu nyuma yo kugaragaza ibimenyetso simusiga bishimangira ko abakurikiranywe bahamwa n'ibyaha.

Tariki ya 19 Ukwakira 2021 Urukiko rwa Gisirikare rwari rwatangaje ko rubaye rusubitse isomwa ry'urubanza kugira ngo Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bubanze kumva uwitwa Mbarushimana Aimé Ernest wafatiwe muri Uganda, akaba yaravugaga ko afite amakuru mashya kuri bagenzi be.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buvuga ko bwasanze Mbarushimana nta makuru mashya yari afite, ahubwo kuri uyu wa 09 Ukuboza 2021 bukaba bwakomeje kuburana busabira ibihano abatari babisabiwe bakomoka i Burundi.

Mu iburanisha ry'ubushize, Abavoka bahagarariye abagizweho ingaruka n'ibitero byagabwe n'iryo tsinda rikurikiranywe bagaragarije urukiko indishyi abagizweho ingaruka bifuza.

Bose hamwe barifuza guhabwa indishyi z'ibyangijwe ingana n'amafarnaga y'u Rwanda 105,030,000 azishyura ibyangijwe n'ibyasahuwe muri ibyo bitero. Abagizweho ingaruka n'ibyo bitero harimo ababuze ababo, abakomeretse, ababuze imitungo n'abandi.

Umwe mu bunganira mu by'amategeko abo bagizweho ingaruka n'ibitero Me Marie Louise Mukashema, yavuze ko indishyi zikwiye kwishyurirwa hamwe kandi zikishyurwa n'abaregwa bose hatitawe ku ruhare bari bafite mu bitero.

Ati 'Bamwe muri bo baravuga ko badashobora kwishyura indishyi bashingiye ku kuba bavuga ko batigeze bagera ahakorewe ibyaha, ariko, urukiko rukwiye gusuzuma uruhare rwabo mu bijyanye no korohereza abagabye ibitero. Ibi bitero byateguwe mbere n'itsinda ryose igihe bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).'

Me Alice Umulisa, na we yongeyeho ati 'Ntibishoboka ko umuntu wagize uruhare mu gutegura ibitero yasonerwa kwishyura indishyi y'ibyangijwe.'

Abunganira abaregwa ntibemeranywa n'abaregera indishyi kuko ngo byaba ari ugushaka guhanira bamwe ibyaha batakoze.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Itariki-yo-gusomera-akurikiranyweho-igitero-cy-i-Kinigi-cyahitanye-Abanyarwanda-15-yamenyekanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)