Imodoka ya Kiyovu Sports yakoze impanuka igonga umuntu ahita ajyanwa kwa muganga (AMAFOTO+VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imodoka y'ikipe ya Kiyovu Sports, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu yakoze impanuka i Nyamirambo aho yagonze umuntu wagendaga n'amaguru agakomereka ku kuguru.

Iyi mpanuka amakuru ISIMBI yamenye ni uko yabereye i Nyamirambo ahazwi nko kuri Cosmos, yari itwaye abakinnyi b'iyi kipe gukora imyitozo kuri Stade ya Kigali yitegura umukino w'umunsi wa 8 wa shampiyona bazakinamo na Gasogi United ku Cyumweru.

Iyi modoka yaje kugira ibyago umushoferi agonga umunyamaguru wahise akomeka ku kuguru, bahise bitabaza polisi y'igihugu ishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Polisi yaje irapima maze uyu mugabo wagozwe ajyanwa kwa muganga ni mu gihe imodoka nayo yakomeje itwara abakinnyi gukora imyitozo.

Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n'ubuyobozi bw'iyi kipe ngo yumve niba bakurikiranye uwo muntu wajyanywe kwa muganga n'uko yaba amerewe, ntibyakunze kuko perezida w'iyi kipe, Mvukiyehe Juvenal atitabaga telefoni ye ngendanwa.

Yakoreye impanuka Nyamirambo ahazwi nko kuri Cosmos
Uwo mugabo wicaye ni we wagonzwe
Polisi yahise ihagera irapima



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imodoka-ya-kiyovu-sports-yakoze-impanuka-igonga-umuntu-ahita-ajyanwa-kwa-muganga-amafoto-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)