Gasogi United yongeye guhagama Kiyovu Sport - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mukino watangiye ku isaha ya Saa sita n'igice, Kiyovu Sport yashakaga kongera amanota ku rutonde rwa shampiyona mu gihe Gasogi United nayo yashakaga kongera kwigaranzura Kiyovu Sport.

Abakinnyi 11 Kiyovu yabanje mu kibuga: 

1.KIMENYI Yves 

2.SERUMOGO Ally Omar 

3.DUSINGIZIMANA Gilbert

4.NGENDAHIMANA Eric 

5.NDAYISHIMIYE Thierry

6.NSHIMIRIMANA Ismael 

7.MUGENZI Cédric 

8.BIGIRIMANA Abed

9.BENEDATA Janvier 

10.NKINZINGABO Fiston

11.EMMANUEL Okwi

Bigirimana Abedi niwe wafunguye amazamu ku munota wa 30, nyuma y'imino 6 gusa Djibrine Hassan Brahim wa Gasogi United ahita acyishyura.

abakinnyi Gasogi United yabanje mu kibuga:

1.Aime Gäel CUZUZO

2.Marc NKUBANA

3. Ally MBOGO

4.Guy K.BAHATI (C)

5. Trésor NDABARASA

6.Augustin KANEZA

7. Théodore MALIPANGOU

8. Berian Scarla HERRON

9.Hassan KIKOYO

10.Armel GYSLAIN

11.Hassan DJIBRINE

Iminota 90 y'umukino yarangiye amakipe yombi anganyije bituma Kiyovu Sport ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona  n'amanota 17, naho Gasogi United igira amanota 12 iguma ku mwanya wa 7. Mu mikino 6 imaze guhuza aya makipe, Kiyovu Sport imaze gutsinda umukino umwe banganya imikino ibiri Gasogi United itsindamo itatu.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112491/gasogi-united-yongeye-guhagama-kiyovu-sport-112491.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)