FERWAFA yafatiye ibihano Abasifuzi bane barimo uwanze igitego cya Muhadjiri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba basifuzi bane bahanishijwe guhagarikwa mu bihe bitadukanye ; ni Gakire Patrick, Kwizera Fils, Simba Honore na Ugirashebuja Ibrahim.

Gakire Patrick uzwi nka Mazembe, umusifuzi wo ku ruhande wasifuye umukino wa Mukura na Marines w'ikirarane cy'umunsi wa 3, uyu musifuzi yaje kwanga igitego cya Mukura cyatsinzwe na Opoku avuga ko habayemo kurarira, akaba yahagaritswe amezi 3.

Undi musifuzi wo ku ruhande wahanwe ni Simba Honore wahaniwe amakosa yakoze ku wa Gatanu tariki ya 10 Ukuboza ku mukino wahuje Musanze FC na Police FC i Musanze.

Uyu musifuzi yanze igitego cya Police FC cyatsinzwe ku munota wa 90 na Hakizimana Muhadjiri avuga ko yaraririye. Yahagaritswe mu gihe cy'amezi 3.

Ugirashebuja Ibrahim, umusifuzi wo hagati wasifuye umukino wa Etincelles na AS Kigali ku Cyumweru tariki ya 12 Ukuboza, ni umukino utaravuzweho rumwe kuko iminota 90 y'umukino yarangiye akongeraho iminota 10 ibintu byatunguye abantu, iyi minota nayo yararangiye ntiyasifura irinda igera muri 13 ari nabwo AS Kigali yaje gutsinda igitego cyo kwishyura. Ugirashebuja Ibrahim yahanwe amezi 4.

Umusifuzi wa 4 wahagaritse yitwa Kwizera Fils wakoze amakosa ku mukino w'icyiciro cya kabiri wahuje Intare FC na Winners FC. Yahagaritswe amezi 4.



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/FERWAFA-yafatiye-ibihano-Abasifuzi-bane-barimo-uwanze-igitego-cya-Muhadjiri

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)