Da Promota yashyize hanze indirimbo nshya 'IS... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Da Promota yavuze uko yagize igitekerezo cyo gukora iki gihangano. Ati "ISENGESHO ni umushinga nagize hari kuwa Gatandatu ndi mu rugo ubwo natangiraga gusenga ngira ibihe byiza, nza gutekereza kuba nahita nkoramo indirimbo ariko kandi nkabikora mu buryo butamenyerewe kuko akenshi njye nkunda guhimba ikintu gishya abantu batarumva cyane mu matwi. Ni bwo naje kuyandika nza kumva ko haburamo irindi jwi ryiza riryoshye kugira ngo ISENGESHO ryanjye ryumvikane neza ari na bwo naje kwifashisha umwe mu basore b'abahanga mu Rwanda uzwi ku mazina ya Sean Brizz". 

Yavuze ko afite indirimbo nyinshi cyane yamaze gutunganya, ubu igisigaye akaba ari ugufata amashusho yazo, akagenda azishyira hanze. Ati "Muri Gahunda mfite gusohora indirimbo nyinshi cyane aho zimwe zarangiye hasigaye kugenda nkora amashusho yazo nkanazishyira hanze indirimbo ku buryo bw'amajwi". Yakomeje ati "Yakozwe n'umusore umfasha hano witwa Big Boy ndetse ikorwaho na Sean Brizz ari na we wanayiririmbyemo, ku bijyanwe n'amashusho, yafashwe n'umusore uzwi nka Kavoma hamwe na BJC official".


Da Promota yageneye impano ya Noheli abakunzi b'ibihangano bye

Da Promota yashimiye cyane ab basore bamufashije gutunganya iyi ndirimbo, ati "Ni abantu nshimira cyane kuko nababonyeho ubuhanga ndetse na Discipline cyane mu byo bakora kuko ntibigeze bandushya". Yagize icyo asaba abakunzi b'umuziki we n'abandi bose, ati: "Nkaba nsaba abantu kuntega amatwi kuko ngiye kubaha ibintu byiza byinshi bakanakora 'Subscribe' kuri channel yanjye nshya ariho nzajya nyuza ibihangano byanjye".

Da Promota, ni izina ryamenyekanye kuva mu myaka yashize ubwo uyu musore yari agituye mu Rwanda, ubu akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Da Promota wanabayeho umunyamakuru, yagize uruhare mu kuzamura impano z'abahanzi banyuranye barimo Mandela n'abandi benshi. Indirimbo yakoze zikanyemekana cyane harimo 'Ndagushima' Ft Mandela yatumbagije izina rye, 'Ingabire' Ft All Starss, 'Ucyakora Mana' yakoranye na Mandela & Yvan, 'Ngerina' Ft Mandela & Kamikazi, n'izindi.


Sean Brizz ari mu bahanzi batanga icyizere mu muziki nyarwanda


Indirimbo 'Isengesho' ya Da Promota na Sean Brizz iri ku mbuga zikomeye ku Isi mu zicuruza umuziki

REBA HANO 'ISENGESHO' YA DA PROMOTA FT SEAN BRIZZ



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/112523/da-promota-yashyize-hanze-indirimbo-nshya-isengesho-yakoranye-na-sean-brizz-video-112523.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)