Burera : Umusore yafatanywe Ibilo 1.200 by'amabuye y'agaciro ya magendu yakuye muri Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu musore witwa Masengesho Isaac w'imyaka 20 y'amavuko, yafatiwe mu Kagari ka Kiringa mu Murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera ku wa Gatandatu tariki ya 11 Ukuboza.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Nkundineza yavuze ko Masengesho yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage bari babizi ko ayo mabuye ayakura mu gihugu cya Uganda.

Yagize ati 'Abaturage bari bafite amakuru ko Masengesho ajya mu gihugu cya Uganda agakurayo amabuye y'agaciro mu buryo bwa magendu. Baje guha amakuru Polisi ijya iwe mu rugo aho atuye mu Mudugudu wa Kigote mu birometero 3 uvuye ku mupaka w'u Rwanda na Uganda. Abapolisi basatse mu nzu ye basangamo umufuka urimo ariya mabuye yari yawuhishe mu mwobo muremure yari yaracukuye mu nzu yo mu gikari.'

Masengesho amaze gufatwa yavuze ko ayo mabuye ari ay'umuntu witwa Christophe utuye mu Karere ka Rubavu, yemera ko yayamukuriye mu gihugu cya Uganda ayazenye mu buryo bwa magendu.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yibukije abaturage ko ibikorwa byose bijyanye n'ubucukuzi ndetse n'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro bigomba kuba bifitiwe ibyagombwa bitangwa n'inzego z'Igihugu zibishinzwe. Yaburiye abantu bishora mu bikorwa bitemewe n'amategeko ababwira ko abazajya bafatwa bazajya babihanirwa.

SP Nkundineza yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye Masengesho afatwa asaba n'abandi kudahishira abakora ibinyuranijwe n'amategeko.

Masengesho n'amabuye yafatanwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Cyanika kugira ngo hakorwe iperereza ku bandi bafatanije ubwo bucuruzi bwa magendu.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Burera-Umusore-yafatanywe-Ibilo-1-200-by-amabuye-y-agaciro-ya-magendu-yakuye-muri-Uganda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)