Bobi Wine yongeye gufungirwa iwe nyuma y'uko abapolisi n'abasirikare bagose urugo rwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hon. Robert Kyagulanyi usanzwe uri mu batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Yoweri Kaguta Museveni banahatanye mu matora y'Umukuru w'Igihugu yabaye muri Mutarama 2021.

Ubwo aya matora yabaga, urugo rwa Bobi Wine nabwo rwari rwagoswe n'abasirikare n'Abapolisi bari bamufungiye iwe ngo adasohoka akajya guteza imidugararo muri rubanda.

Aba bashinzwe umutekano muri Uganda, bahavuye nyuma y'uko bitegetswe n'Urukiko Rukuru mu gihe bari bahamaze iminsi irenga 10.

Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, abashinzwe umutekano muri Uganda bongeye kuzindukira ku rugo rwa Bobi Wine bararugota ku buryo atemerewe gusohoka.

Abasirikare n'Abapolisi babujije Bobi Wine kuva iwe mu gihe byari biteganyijwe uyu munsi aramuka ajya mu bikorwa byo gushyikira umukandida wo mu ishyaka rye uri guhatanira kuyobora Akarere ka Kayumba.

Bobi Wine ukunze kwita Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Umunyagitugu, yazindutse agaragaza aka karengane yakorewe ko gufungirwa iwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Bobi Wine yagize ati 'Igisirikare cyongereye abasirikare bagota urugo rwanjye. Nta muntu wemerewe gusohoka cyangwa kwinjira.'

Yakomeje agira ati 'Museveni ibi ni ikimwaro gikabije. Yamfungiye mu nzu ubundi abuza abantu kujya i Kiyunga. Ibi ni byo bizatuma tudacika integer kugeza igihe Uganda izigenga.'

Ubu butumwa bwa Bobi Wine buherekejwe n'amafoto agaragaza inzego z'umutekano zagose urugo ndetse zifite ibikoresho bihambaye zanashyize mu nzira ibyuma bishinze bibuza ibinyabiziga gutambuka.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/6/article/Bobi-Wine-yongeye-gufungirwa-iwe-nyuma-y-uko-abapolisi-n-abasirikare-bagose-urugo-rwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)