Barafinda bongeye kumujya i Ndera nyuma yo kugaragaza ibimenyetso #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Barafinda yari yajyanywe n'ubundi mu bitaro bya Ndera mu ntangiro za 2020 nyuma y'amagambo yavugaga agize ibyaha ariko bikaza kugaragara ko atari we ahubwo afite uburwayi.

Yamaze mu bitaro by'i Ndera amezi atandatu avurwa nyuma ararekurwa. Mu minsi ishize yongeye kumvikana mu magambo adasanzwe.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko Barafinda yongeye gusubizwa mu bitaro kuko n'ubundi byari byasabye ko mu gihe yagaragaza imyitwarire idasanzwe byazakorwa gutyo.

Ati 'Ubwo yari yorohewe mu minsi ishize, abaganga badusabye ko igihe cyose yakongera kugira ikibazo yazajya yoherezwayo kugira ngo akomeze kwitabwaho n'abaganga.'

Kuwa 5 Gashyantare 2020 RIB yandikiye Barafinda imumenyesha ko atumiwe ku itariki ya 10 Gashyantare 2020. Icyo gihe yanze Kwitaba Ubugenzacyaha.

Kuwa 11 Gashyantare 2020 nibwo yafashwe anasabwa ibisobanuro ku byo yagombaga kubazwa. Icyo gihe ntabwo ibazwa ryakozwe nk'uko bikwiye kuko RIB yasanze ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe.

Barafinda yamenyekanye bwa mbere mu 2017 ubwo yatangazaga ko agiye gutanga kandidatire yo kwiyamamariza kuba Umukuru w'Igihugu.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Barafinda-bongeye-kumujya-i-Ndera-nyuma-yo-kugaragaza-ibimenyetso

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)