Aba mbere bavaniwe mu modoka kuri Nyabarongo bashaka kwinjira muri Kigali batarikingije COVID #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingingo ya kane (d) y'amabwiriza yasohowe n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe ku Cyumweru tariki 19 Ukuboza, ivuga ko 'abatwara imodoka rusange zitwara abagenzi bajya n'abava mu Mujyi wa Kigali barasabwa gutwara gusa abagenzi bikingije COVID-19.'

Ubu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda riri gukora igenzuro ry'uko aya mabwiriza ari kubahirizwa.

Ku kiraro cya Nyabarongo gihuza Intara y'Amajyepfo n'Umujyi wa Kigali, imodoka ziva n'izijya muri uyu Mujyi, zirabanza guhagarara ubundi abantu bakerekana ko bikingije mu gihe uwo basanze atarabikoze ashyirwa ku ruhande.

Abagaragaye ko batikingije bajyanwa kuri stade kugira ngo bigishwe bazitabire iki gikorwa cyo kwikingiza ubundi hagakurikizwa n'ibiteganywa n'amabwiriza mu gihe umushoferi na we ufashwe yatwaye abantu atabanje kureba niba barikingije, yandikirwa amande y'ibihumbi 25 Frw yo kutubahiriza amabwiriza.

Mu bafashwe bari muri izi ngendo batarikingije, bemera ko batabikoze koko mu gihe hari n'abandi bavuga ko bikingije ariko bakaba badafite ibyemezo bibigaragaza.

Uwitwa Nsanzimana Felicien uvuga ko yari yaragiye i Nyamagabe gutabara, avuga ko yikingije inkingo ebyiri ariko ko atahawe agapapuro ndetse na telephone ye bakaba barayimwibye.

Ati 'Telephone barayinyibye message zose bampaye nta n'imwe ngifite…niba babireba bakabirebye ahubwo nkigendera.'

Gusa bamwe mu batarikingije bavuga ko batanze gufata urwo rukingo ariko ko bari bakwiye koroherezwa kurubona ku buryo aho bari gufatirwa hagombye kuba hari aho batangira izo nkingo ubundi bagahita bikingiza.

IYUMVIRE UKO BABIVUGA

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Aba-mbere-bavaniwe-mu-modoka-kuri-Nyabarongo-bashaka-kwinjira-muri-Kigali-batarikingije-COVID

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)