Umunyezamu Olivier Kwizera yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yaho umunyezamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier yari yanze kugaruka mu kazi bitewe n'uko yavugaga ko amasezerano ye adasobanutse, kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Ugushyingo 2021 nibwo Rayon Sports yemeje ko yagaruye uyu mukinnyi.

Binyuze ku rubuga rwa Twitter rwa Rayon Sports, muri iki gitondo cya none nibwo iyi kipe yanditse ishimangira ko umunyezamu Olivier Kwizera yongeye kugaruka muri iyi kipe.

Yagize iti 'Twemeje ko umunyezamu Kwizera Olivier yongereye igihe ari kumwe n'umuryango w'ubururu!'

'Azajya yambara nimero imwe mu gihe cy'umwaka umwe uri imbere, tuboneyeho no gushimira Rockets Fan Club'.

Amakuru ikinyamakuru RUSHYASHYA yamenye ni uko uyu munyezamu yari yaratsembeye ubuyobozi bwa Rayon Sports ko atazagaruka mu kazi mu gihe cyose atarahabwa amafaranga bumvikanye, aha bivugwa ko ari Miliyoni 8 z'amafaranga y'u Rwanda.

Aya mafaranga kuri ubu rero uyu munyezamu Olivier Kwizera akaba yamaze kuyashyikirizwa ndetse bigizwemo uruhare n'itsinda ry'abafana ba Rayon Sports bahuriye mu yitwa Rocket.

Kwizera Oliver yongeye gusinyira Gikundiro amasezerano y'umwaka umwe ku ncuro ya kabiri kuko yari yayisinyiye muri 2019 avuye mu ikipe ya Gasogi United, icyo gihe nabwo akaba yari yasinye amasezerano y'umwaka umwe.

Uwo mwaka warasojwe impande zombi zinanirwa kumvikana bituma uyu munyezamu ufatwa nk'umwe mu beza bari imbere mu gihugu adakomezanya na Rayon Sports kugeza ubwo kuri uyu wa kabiri bumvikanye yemera gushyira umukono ho amasezerano.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, Olivier Kwizera arahita atangira n'ikipe ye imyitozo nyuma y'umunsi wa gatandatu wa shampiyona, Rayon Sports kuri ubu iri kubarizwa i Rusizi aho kuri uyu wa gatatu bari bukine na Espoir FC.

The post Umunyezamu Olivier Kwizera yongeye gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y'umwaka umwe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umunyezamu-olivier-kwizera-yongeye-gusinyira-ikipe-ya-rayon-sports-amasezerano-yumwaka-umwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunyezamu-olivier-kwizera-yongeye-gusinyira-ikipe-ya-rayon-sports-amasezerano-yumwaka-umwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)