Umuhanzi Omah Lay yageze i Kigali, abakobwa bari bateguwe kumuha indabo ntiyazifata barazitahanira (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Omah Lay yaraye yageze mu Rwanda aho yaje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cyateguwe na East African Promoters(EAP) cyiswe Kigali Fiesta.

Ku munsi w'ejo ni joro nibwo uyu muhanzi ukunzwe yageze mu Rwanda, akaba yahise ajya kuri Kigali Arena igitaramo ari butaramiremo Abanyarwanda kiri bubere.

Uyu muhanzi ubwo yari ageze ku kibuga cy'indege, hari abakobwa bari bateguwe kumuha indabo bamwakira nk'uko bisanzwe bikorerwa n'ibindi byamamare ariko siko byagenze kuko yarinze yinjira mu modoka atazivashe bazisubizayo.

Iki gitaramo cya 'Kigali Fiesta', Omah Lay w'imyaka 24 araza gufashwamo n'abahanzi nyarwanda 6 bakunzwe muri iyi minsi.

Abo bahanzi ni; Nemeye Platini, Ish Kevin, Juno Kizingenza, Ariel Ways, Dav D na Bushali.

Uyu muhanzi akaba yageze mu Rwanda nyuma y'igihe gito asohoye indirimbo ye nshya yise 'Free' binitezwe ko ari buririmbe muri iki gitaramo.

Kwinjira muri iki gitaramo, itike isanzwe ni ibihumbi 10, VIP ibuhumbi 20 mu gihe VVIP ari ibihumbi 30, aha ni ku muntu uzagura itike mbere ariko umuntu uzayigurira ku muryango umunsi w'igitaramo, kuri ibi biciro haziyongeraho ibihumbi 5.

Ibi kandi bikaba byiyongera ku kuba umuntu agomba kuba afite byibuze urukingo rumwe rwa Coronavirus, n'igisubizo cy'uko nta bwandu bwa Coronavirus afite kitarangeje amasha 72.

Ubwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe
Omah Lay ntabwo yafashe indabo aba bakobwa bari bateguye kumuha
Ni uko yari aherekejwe n'abasore bacunga umutekano
Omah Laye arataramira abanyarwanda uyu munsi



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-omah-lay-yageze-i-kigali-yakirwa-n-abakobwa-beza-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)