UCL: Manchester United itagira umutoza yakati... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu maso ya Unai Emery ufite agahigo ko kwegukana ibikombe byinshi bya Europa League, Michael Carrick waragijwe Manchester United, abifashijwemo na Cristiano Ronaldo na Jadon Sancho, batsinze Villarreal yahabwaga amahirwe muri uyu mukino ibitego 2-0, ihita ikatisha itike ya 1/8 muri iri rushanwa n'ubwo hasigaye umukino umwe wo mu matsinda.

Mbere y'uyu mukino, abafana ba Manchester United bashidikanyaga ku musaruro ikipe yabo iza gukura muri Espagne kubera ihurizo ryo kutagira umutoza, nyuma y'uko Ole watozaga iyi kipe yirukanwe ku Cyumweru nyuma yo gutsindwa na Watford ku wa gatandatu w'icyumweru gishize ibitego 4-0.

Uyu mukino watangiye Villarreal nk'ikipe iri mu rugo isatira ndetse igaragaza inyota yo gufungura amazamu ariko umunyezamu David De Gea ayibera ibamba, byanatumye Manchester United nayo yinjira mu mukino itangira kurema uburyo bw'ibitego.

Abakinnyi barimo Cristiano Ronaldo, Bruno Fernandez na Martial bagerageje uburyo bwo gufungura amazamu mu minota 45 y'igice cya mbere ariko uburyo bagerageje ntibwabahiriye.

Villarreal yashakaga gutsinda ikayobora itsinda F amakipe aherereyemo, yagerageje uburyo bwose bwo gushaka aho yamenera ngo itsinde ariko Manchester iyibera ibamba, amakipe ajya kuruhuka anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe asatirana ariko anacungana cyane kugira ngo hatagira iyiba umugono indi.

Akagozi kari kaziritse Villarreal kacitse ku munota wa 78 ubwo umunyezamu wa Villarreal, Geronimo Rulli yakoraga amakosa agafata umupira akawuha abakinnyi ba Manchester United, maze Cristiano ahita afungura amazamu, atsindira Manchester igitego cya mbere.

Villarreal ntiyacitse intege, dore ko yakomeje gusatira ishaka uburyo bwo kwishyura igitego, ndetse inahusha amahirwe menshi yagiye ibona ariko kubona igitego bikomeza kuyibera ingume.

Ntabwo Manchester United yazuyaje kuko yabyaje umusaruro amahirwe yabonye ku munota wa 90 itsinda igitego cya kabiri cyinjijwe neza na Jadon Sancho ku mupira mwiza yahawe na Bruno Fernandez.

Umukino warangiye Manchester United itsinze Villarreal ibitego 2-0, bituma ikomeza kuyobora itsinda F n'amanota 10, ndetse ibona itike y'imikino ya 1/8 n'ubwo hagisigaye umukino wa nyuma wo mu itsinda.

Villarreal yagumye ku mwanya wa kabiri n'amanota 7, naho Atalanta iguma ku mwanya wa gatatu n'amanota 6 nyuma yo kunganya na Young Boys iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 4.

Umukino wa nyuma wo muri iri tsinda uzahuza Atalanta na Villarreal niwo uzagaragaza ikipe izaherekeza Manchester United muri 1/8 n'ikipe izajya muri Europa League.

Uko indi mikino yagenze:

Barcelona 0-0 Benifica

Chelsea 4-0 Juventus

Zenit 1-1 Malmo

Sevilla 2-0 Wolfsburg

Lille 1-0 Salzburg

Young Boyz 3-3 Atalanta

Dynamo Kiev 1-2 Bayern Munich


Cristiano yatsinze igitego cya mbere muri uyu mukino

Jadon Sancho yatsinze igitego cya kabiri cyashimangiye intsinzi

Manchester United yakatishije itike ya 1/8 muri Champions League nyuma yo gutsinda Villarreal

Carrick na Fletcher nibo bari gutoza Manchester United nyuma yo kwirukana Ole



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111807/ucl-manchester-united-itagira-umutoza-yakatishije-itike-ya-18-itsindiye-villarreal-mu-rugo-111807.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)