Ubukene n’ubunyamwuga buke biranuma mu itangazamakuru - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bushakashatsi ku gipimo cy’imiterere y’itangazamakuru mu Rwanda, Rwanda Media Barometer, bukorwa buri myaka ibiri, ubwamuritswe hari ku nshuro ya kane.

Iki gipimo kigaragaza ingeri eshanu zagenzuwe nk’izashingiweho mu kwerekana imiterere y’urwego rw’itangazamakuru. Igipimo cya mbere kijyanye n’urwego rw’amategeko agenga itangazamakuru aho bigaragara ko anyuze abakora uyu mwuga ku kigero cya 91,0%.

Kuba itangazamakuru ryo mu Rwanda rigena umurongo rikoreramo n’ibyo ritangaza kimwe no gufungura ibinyamakuru biri kuri 87,3%; itangazamakuru nk’umuyoboro ufasha mu miyoborere myiza na demokarasi biri kuri 85%; iterambere ry’itangazamakuru n’ubushobozi bwaryo mu bunyamwuga biri kuri 62,4% naho kugerwaho n’amakuru biri kuri 77,8%.

Icyiciro gifite amanota make muri byose kijyanye n’ubushobozi bw’itangazamakuru hamwe n’ubunyamwuga bw’abarikora.

Ubu bushakashatsi kuri iyi ngingo bwerekana ko ikigero cy’abanyamakuru babona amahugurwa mu mwuga kiri kuri 59,6%; uruhare rw’amahuriro y’abanyamakuru mu iterambere ry’uru rwego ruri kuri 67,8%.

Ni mu gihe kubahiriza amahame y’umwuga byo biri kuri 57,3%; imibereho y’abakora itangazamakuru iri kuri 74,3%; ukwigenzura kw’itangazamakuru ko kwagize 67,6%; ubushobozi mu bijyanye n’ibikoresho mu itangazamakuru buri kuri 52,9% mu gihe ubushobozi mu mikoro bwo buri kuri 57,6%.

Ubukene bwatumye Radio ya gatatu mu gihugu isaba inkunga yo kwishyura ubukode bw’iminara

Ingingo ijyanye n’ubukene mu itangazamakuru ni imwe mu zagarutsweho mu biganiro byo kumurika ubu bushakashatsi.

Hagaragajwe uburyo abanyamakuru benshi bakora nta masezerano y’akazi, abandi bagakora badahembwa kugeza n’aho RURA yerekana ko iyo ikoze igenzura, nka Radio yatangiye ivuga ko izaha akazi abakozi 50, nyuma y’imyaka ibiri 80% by’abayikorera baba ari abimenyereza umwuga n’abakorerabushake.

Jesse Maxella Kiyingi wari witabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi yagaragaje ko amikoro y’itangazamakuru ageramiwe kugeza n’aho Radio ya gatatu mu gihugu mu gukurikirwa yitabaza abantu ngo bayitere inkunga yishyure iminara.

Yabivugaga nyuma y’aho Radio Maria Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere yifashishije Twitter igasaba abantu kuyitera inkunga kugira ngo ibone miliyoni 4,1 Frw yo kwishyura ubukode bw’iminara.

Shyigikira Radio Maria Rwanda uyifashe kwishyura ubukode bw'iminara ukwezi k'Ugushyingo kugirango ikomeze kwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu. pic.twitter.com/2CSq8OXej8

— Radio Maria Rwanda (@RwandaMaria) November 22, 2021

Ubushakashatsi kandi na bwo ubwabwo bugaragaza ko urwunguko mu rwego rw’itangazamakuru ruri hasi cyane kuko ari 21,3%.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura itangazamakuru muri RGB, Jean Bosco Rushingabigwi, yavuze ko igitangazamakuru gishobora kugira abanyamakuru bafite ubushobozi ariko mu gihe cyose baba badafite uburyo bubabashisha gukora neza, bwa bumenyi ntacyo butanga.

Yagaragaje kandi ko hari ubwo umuntu asura ikigo cy’itangazamakuru agasanga abafite ubwishingizi ari hafi ya ntabo, wajya mu bigo by’amashuri ugasanga nta bikoresho bihari byabashisha abanyeshuri kwiga banimenyereza ahubwo integanyanyigisho nyinshi zishingiye ku kwigisha mu magambo gusa.

Ati “Dufite ingeri nyinshi dukwiriye gukoramo amavugurura kugira ngo tugire itangazamakuru rihamye.”

Arthur Asiimwe uyobora RBA, we yagaragaje ko nta radio na televiziyo n’imwe byafunze kubera ubukene, bivuze ko umwaka ku wundi ba nyirazo badakorera mu bihombo.

Ikibazo ngo gishobora kuba kiri mu kuba ba nyiri ibyo bitangazamakuru, bafata amafaranga barikesheje, bakajya kuyashora mu bindi bitandukanye naryo.

Ati “Wenda ikibazo gishobora kuba ari uko amafaranga avanwa mu itangazamakuru akajya gushorwa mu bindi bitandukanye ariko urebye ibitabo by’imari byabo, ushobora kubona indi shusho. Ibyo bintu dukwiriye kubyitondera.”

Ubushobozi bw’abanyamakuru bwatunzwe agatoki

Ku kijyanye n’ubushobozi bw’abanyamakuru, Asiimwe yavuze ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu mahugurwa ahabwa abanyamakuru, agaragaza ko aho bigeze ubu nta yindi kaminuza yigisha itangazamakuru ikenewe mu gihugu.

Ati “Kuko dukeneye kugera aho umuntu yibanda ku kintu runaka. Niba ushaka umunyamakuru mwiza ukora ibijyanye n’ubukungu, ese nkeneye umuntu wize ibintu bitanu bigomba kuba bigize inkuru cyangwa se nkeneye umuntu wize ubukungu hanyuma ikigo runaka kikamuha amahugurwa y’umwaka umwe cyangwa ibiri cy’ibyo akwiriye gukora nk’umunyamakuru.”

Yagaragaje ko abanyamakuru beza hafi ya bose bakora umwuga muri iki gihe, nta n’umwe wanyuze mu ishuri ry’itangazamakuru.

Berna Namata uyobora NMG Africa mu Rwanda ifite ikinyamakuru cya The East African we yavuze ko urebye itangazamakuru ry’u Rwanda, hari ikibazo cy’ubunyamwuga, ariko usanga hari n’aho giterwa n’uko nta bantu bahari bo kwigiraho ugereranyije n’uko ahandi haba hari abamaze imyaka irenga 20 mu mwuga.

Yavuze ko kugira ngo abanyamakuru n’umwuga w’itangazamakuru ubwawo wubahwe, abawukora bakwiriye gushyiraho imirongo ngenderwaho.

Ati “Urebye ibibazo urwego rwacu ruhura na byo uyu munsi, igihe cyose tuzaba tutarazamura imikorere, igihe tuzaba tutarazamura ubunyamwuga, biragoye guharanira uburenganzira bwacu. Keretse igihe cyose tuzaba twubahiriza amahame kandi dukora kinyamwuga.”

Yatanze urugero rw’impaka zimaze iminsi ku basigaye bakoresha Youtube biyise abanyamakuru, avuga ko niba umunyamakuru ashaka kumvikanisha umurongo runaka wa politiki yaba ushyigikiye cyangwa urwanya guverinoma, uwo aba atari umunyamwuga.

Ati “Nakwifuje ko twe abanyamakuru twakwirebaho ubwacu tukazamura urwego rwacu. Nta muntu uzabidukorera, kugira ngo twubahwe nk’abanyamakuru, dukwiriye gushyira inzu yacu ku murongo. Birambabaza kubona umuntu ufite micro na Youtube wese afatwa nk’umunyamakuru, ntabwo aribyo. Dufite amahame, dufite amategeko atugenga, kuba umunyamakuru ni iby’agaciro, itangazamakuru ni umwuga wiyubashye.”

Yavuze ko ibinyamakuru bikwiriye kuzamura urwego rw’imikorere bitaba ibyo bikazisanga byaburijwemo n’imbuga nkoranyambaga nka Youtube.

Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko intege nke mu bunyamwuga n’ubushobozi bw’amikoro arizo mbogamizi itangazamakuru rifite muri iki gihe.

Ati “Turi gusesengura, turi gukora ikindi cyegeranyo kigaragaza uburyo itangazamakuru rishobora kwibeshaho mu buryo bw’amafaranga. Nikirangira tuzaganira n’abagize itangazamakuru kugira ngo habeho kugenzura ngo ni ibiki bikwiriye gukorwa kugira ngo itangazamakuru rishobore kwinjira mu bucuruzi bw’itangazamakuru kandi bikorwe kinyamwuga mu buryo bunoze.”

Mu Rwanda hari Radio 40 na televiziyo 20. Ubushakashatsi bugaragaza ko Radio ariyo iri ku mwanya wa mbere nk’isoko y’amakuru ku baturarwanda ku kigero cya 94,3% igarukirwa na televiziyo iri kuri 50,5%.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko itangazamakuru ry’u Rwanda ryisanzuye ku kigero cya 93,3%.

Berna Namata uhagarariye NMG Africa mu Rwanda, yasabye abakora umwuga w’itangazamakuru kwihesha agaciro bakora kinyamwuga
Arthur Asiimwe uyobora RBA yagaragaje ko nk’umuntu umaze imyaka irenga 20 mu itangazamakuru, hari intambwe nini imaze guterwa
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura itangazamakuru muri RGB, Jean Bosco Rushingabigwi, yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kubakira ubushobozi abanyamakuru
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, akurikiye imurikwa ry'ubu bushakashatsi
Cleophas Barore ukorera RBA yari mu bitabiriye imurikwa ry'ubu bushakashatsi
Abafite aho bahuriye n'itangazamakuru bari batumiwe
Umuhuzabikorwa wa One UN mu Rwanda, Fodé Ndiaye, wabaye umunyamakuru mu buto bwe iwabo muri Sénégal, yavuze ko ari hari intambwe nini ikeneye guterwa mu kubaka ubunyamwuga bw'abanyamakuru mu Rwanda
Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, mu muhango wo kumurika ubu bushakashatsi
Ni ku nshuro ya kane ubu bushakashatsi bwari bumuritswe

Amafoto: Igirubuntu Darcy




source : https://ift.tt/2Zf9rEo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)