Sobanukirwa byinshi ku ndwara y'umwingo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko indwara y'umwingo yibasiye abatuye isi mu mwaka wa 2004 aho abagera kuri 15,8 % byabo bagezweho na wo, bitewe n'igabanuka ry'umunyu ngugu wa iyode ryagaragaye ku bantu bagera kuri miliyari 2 na miliyoni 200.

Nk'uko tubisanga mu gitabo cyitwa Anatomy and Physiology, cyanditswe na Stephen Tate, bavuga ko umwingo urimo amoko abiri.

 Ubwoko bwa mbere bw'umwingo buterwa no kubura imyunyu ngugu ya iyode mu maraso, ibi bigatuma iyo mvubura ibyimba ikaza inyuma (exterior of the neck) cyangwa ikagana mu ijosi imbere (interior in the neck).

 Ubwoko bwa kabiri bwo ngo buterwa no kwiyongera kw' imisemburo ya thyroxine mu maraso. Icyo gihe na bwo iyo mvubura irabyimba n' amaso agaturumbuka (toxic goiter).

Ibimenyetso bigaragara ku murwayi w' umwingo:

 Kugira ubushyuhe bwinshi, haba mu gihe hakonje cyangwa hashyushye, bitewe n'uko ya misemburo yabaye myinshi bigatuma umubiri ukora cyane.
 Kugira isesemi no gusonza cyane.
 Kunanirwa guhumeka no kumira
 Kwitsamura kenshi no gukorora
 Kugira ijwi risaraye

Hari ibimenyetso byihariye biboneka bitewe n'ubwoko bw'umwingo.
Iyo ari umwingo watewe n'ikorwa ry'umusemburo wa thyroxine mwinshi (Hyperthyroïdie)

 Umurwayi atakaza ibiro cyane (kunanuka)
 Gutera cyane k'umutima
 Gususumira
 Kumva ufite ubwoba no kurakazwa n'ubusa
 Kugira icyocyere no kubira ibyuya mu buryo bukabije
 Gucibwamo, n'ibindi.

Mu gihe umwingo watewe n'ikorwa ry'umusemburo muke wa Thyroxine (Hypothyroïdie) umurwayi agaragaza ibi bimenyetso:

 Kubyimba mu maso bigendana no kwiyongera ibiro mu buryo budasobanutse (kubyibuha)
 Imikorere mibi (kugenda buhoro) y'ubwonko bishobora kuganisha ku kwiheba (Depression)
 Guhorana umunaniro
 Kwituma impatwe (Constipation),
 Gutera buhoro k'umutima

Icyakora ngo iyo umwingo ukiri muto nta bimenyetso ugaragaza, ahubwo bigenda biboneka uko ugenda ukura buhoro buhoro.

Abakunze kwibasirwa n'indwara y'umwingo

• Abagore barengeje imyaka 50
• Kuba mu muryango harimo uwigeze kuwurwara
• Gukoresha imiti imwe n'imwe,
• Abagore batwite

Ese Umwingo uravurwa ugakira?

Umwingo ni indwara ikira bitewe n'urugero igezeho cyangwa n'icyawuteye. Urugero mu gihe ufite umwingo uterwa no kubura imyunyu ngugu ya Iyode, kwa muganga bashobora gushishikariza umurwayi kurya amafunguro akungahaye ku myunyu ngugu ya iyode ndetse no kugabanya amafunguro akennye kuri iyo myunyu ngugu.




source : https://ift.tt/306nGeP
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)