APR FC igiye kwipima n'amakipe 2 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'iminsi ine basubukuye imyitozo, ikipe y'ingabo z'igihugu igiye gukina imikino ibiri ya gicuti mu rwego rwo kwitegura RS Berkane bazakina muri CAF Confederation Cup na shampiyoma izakomeza mu cyumweru gitaha.

APR FC izakina n'ikipe ya Gasogi ku munsi w'ejo ndetse n'ikipe ya na Gorilla mu FC bazakina ku wa Cyumweru.

Ikipe y'ingabo z'igihugu izakina umukino wa mbere wa gicuti na Gasogi ejo kuwa Kane tariki 11 Ugushyingo saa y'ine (10h00) ku kibuga cya Shyorongi .

Nyuma y'uwo mukino APR FC ikaba igomba gukomeza imyitozo yitegura undi mukino wa gicuti uzabahuza na Gorilla ku Cyumweru tariki 14 Ugushyingo kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC igiye gukina imikino ibiri ya gicuti



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-igiye-kwipima-n-amakipe-2

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)