Si ibintu ugenera itariki- Perezida Kagame ku hazaza h’ingabo z’u Rwanda muri Mozambique - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Cabo Delgado yibasiwe n’ibikorwa biyihungabanyiriza umutekano binyuze mu Mutwe w’Iterabwoba Jamaat Ansar al-Sunnah, abo muri Mozambique bita ‘Al-Shabaab’.

Kuva mu 2017, wajujubije abaturage ndetse mu ntangiriro za 2021 wari umaze kwigarurira ibice byinshi byayo.

Nyuma yo kuganzwa na wo, Mozambique yasabye ubufasha bwo kuwuhashya ndetse mu bihugu yatekerejeho harimo n’u Rwanda.

Mu ntangiriro za Nyakanga 2021 ni bwo Abapolisi n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanya n’iza Mozambique zatangiye guhashya ibyihebe ndetse byageze ku wa 5 Nzeri 2021, zafashe imijyi yose y’ingenzi, uduce dukorerwamo ubucuruzi ndetse n’ibyaro byo mu Turere twa Palma na Mocimboa da Praia.

U Rwanda rwagiye muri Mozambique binyuze mu masezerano y’ubufatanye ku busabe bw’iki gihugu. Ku ikubitiro hoherejwe ingabo 1000 ariko uwo mubare warongerewe ugera ku 2000.

Ingingo yo kohereza ingabo muri Mozambique iri mu byagarutsweho mu kiganiro cy’iminota 25, Umunyamakuru Ali al-Dhafiri wa Al Jazeera yagiranye na Perezida Kagame.

Umukuru w’Igihugu yamubwiye ko ubwo Mozambique yagiraga ikibazo yitabaje Abanyafurika n’inshuti zayo ishaka gufashwa gukemura ibibazo biyugarije.

Yagize ati “Kuri twe twasubije mu buryo twashoboraga ndetse twakoranye n’Abanya-Mozambique mu gukemura ikibazo cyabo mu buryo bwacu. Ntekereza ko hari umusaruro mwiza umaze kugerwaho. Ni hagati yacu n’Abanya-Mozambique n’undi ushaka gutanga ubufasha gufata umwanzuro ku kigomba gukurikiraho, kizashingira ku biri kuba n’akazi gakeneye gukorwa kuri byo.’’

Yasobanuye ko mu gufata uwo mwanzuro hazashingirwa ku byifuzo by’Abanya-Mozambique nk’abasabye ubufasha.

Ati “Hari ibiganiro byinshi biri gukorwa mu kumenya ikigomba gukorwa nyuma. Simbibona nk’ikibazo gikomeye.’’

Abajijwe niba Ingabo z’u Rwanda zizaba muri Mozambique ubuziraherezo, Perezida Kagame yasubije ko hari ibigomba kubanza gusuzumwa mbere yo gufata umwanzuro.

Yakomeje ati “Bimwe muri ibi bintu ntugena itariki. N’igihe twajyagayo, ntabwo twavuze ngo tuje gukemura iki kibazo mu cyumweru kimwe, ukwezi kumwe duhite tugenda. Ntibikorwa muri ubwo buryo.’’

Mu Ugushyingo 2021, Guverinoma ya Mozambique yohereje umutwe w’ingabo zidasanzwe n’abapolisi mu Ntara ya Cabo Delgado imaze igihe yibasiwe n’inyeshyamba, aho biteganyijwe ko bazasimbura ingabo z’amahanga igihe zizaba zatashye.

Nubwo iyi ntambwe yatewe ariko nta cyemezo kirafatwa ku kizakurikiraho nyuma y’uko ingabo z’amahanga zirimo iz’u Rwanda n’izo mu Muryango wa Afurika y’Amajyepfo, SADC zizaba zivuye muri iki gihugu.

Muri Mozambique ubu habarizwa ingabo 3.100 zaturutse hirya no hino muri Afurika, zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado katangiye kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba kuva mu 2017, bihitana abagera ku 3.340 abandi 800.000 bava mu byabo.

-  Reba ku munota wa 16:15 Perezida Kagame asubizaku kibazo cy’Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique

Perezida Kagame yavuze ko ahazaza h'ingabo z'u Rwanda muri Mozambique hazagenwa n'ingingo zitandukanye zirimo n'ubushake bw'abenegihugu. Aha ni mu mpera za Nzeri 2021 ubwo we na mugenzi we, Filipe Nyusi basuraga ingabo n'abapolisi b'ibihugu byombi bari mu rugamba rwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado
Ingabo n'abapolisi b'u Rwanda barenga 2000 ni bo boherejwe muri Mozambique guhangana n'imitwe y'iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado



source : https://ift.tt/3kXjwNO
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)