Polisi yataye muri yombi abantu 20 bakekwaho gutwara ibinyabiziga banyweye ibisindisha - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ugushyingo, nibwo aba bantu uko ari 20 beretswe itangazamakuru.

Bamwe mu bafashwe baganiriye na IGIHE bahakanye ko bari banyweye ibisindisha ubwo bafatwaga na Polisi.

Umumotari witwa Munyanez Jean Bosco yavuze ko yajijijwe ko yanze kubahiriza amabwiriza yo guhuha mu gakoresho kagaragaza ibipimo by’uko umuntu yanyweye ibisindisha, akavuga ko yabyanze mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Ati “Njye nta kintu nari nanyweye, ahubwo nakomeje kwanga guhuhamo kandi buri muntu wese uza ahuhamo, bityo sinabikora. Niyo mpamvu ndi aha kuko ku gipapuro byanditse ko ari ubusinzi.”

Twagirumukiza Jean Babtiste wafashwe akekwaho gutwara imodoka yanyweye inzoga, yavuze ko yari yanyweye ku kinyobwa kizwi nka Kambuca, kandi akaba atari azi ko kibamo alcohol.

Ati “Polisi yapimye isanga mfite alcohol ntwaye imodoka, ntabwo nywa ibisindisha ariko ibyo nari nanyweye ntabwo nari nzi ko bifite alcohol, igipimo cyagaragaje ko nari mfite alcohol ya 2,5.”

Umuvugizi wa Polisi, Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Irere Rene, yavuze ko gutwara ikinyabiziga wafashe ibisindisha bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’utwaye, abo atwaye n’abandi bantu batari mu modoka, ibyo bikiyongera ku iyangirika ry’ibikorwaremezo, asaba ko bikwiye kubera abandi bashoferi isomo bakabyirinda.

Ati “Bafatiwe ahantu hatandukanye mu bihe bitandukanye batwaye ibinyaboziga banyweye ibisindisha. Ni ikibazo urebye gisa nk’ikitava mu nzira kubera ko ubukangurambaga bwarakozwe ariko abantu ntabwo bava ku izima, ntabwo tuzi niba impamvu ari uko nyuma yaho icyorezo cya covid-19 kigabanyirije intege ari bwo abantu bongereye imbaraga mu kwisanzura no mu kwidagadura, wenda akaba ari cyo kibibatera.”

Uyu muyobozi yavuze ko Polisi izakomeza guhangana n’abafite imyitwarire nk’iyi ishobora gushyira ubuzima bw’abandi bantu mu kaga, ati “Amategeko yarasobanuwe, avuga ko ntawemerewe gutwara ibinyabiziga yanyweye ibisindisha.”

SSP Irere yavuze ko abahakana ko Polisi ibafata batanyweye ibisindisha ari nk’amatakirangoyi, ndetse amara impungenge z’ibikoresho byifashishwa mu gupima abanyweye ibisindisha, avuga ko imiheha ikoreshwa n’umuntu umwe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Abantu 20 bafashwe banyweye ibisindisha



source : https://ift.tt/3HMmlLo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)