Rwatubyaye akomeje kwitwara neza, Kagere afasha ikipe ye, Rafael York n'ikipe ye basoje shampiyona #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Abanyarwanda bakina hanze yarwo bamwe ntibahiriwe n'impera z'icyumweru aho umunyezamu Twizere Buhake Clement yakinnye umukino we wa mbere, Rafael York na AFC Eskilstuna baguma mu cyiciro cya mbere ni mu gihe Meddie Kagere akomeje gutsindira Simba SC.

Muri Kenya, ku munsi w'ejo umunyezamu Emery Mvuyekure yari yabanje ku ntebe y'abasimbura ikipe ye ya Tusker FC aho yari yakiriye CS Sfaxien yo muri Tunisia mu ijonjora rya nyuma ya CAF Confederation Cup, umukino warangiye ari 0-0, umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukuboza.

Ntabwo muri Zambia, Mirafa Nizeyimana yari mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Zanaco FC yaraye itsinzemo Binga FC yo muri Mali 3-0 mu ijonjora rya nyuma ya CAF Confederation Cup, umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 5 Ukuboza muri Mali.

Simba SC mui Tanzania yaraye itsindiye Red Arrows yo muri Zambia muri Tanzania ibitego 3-0, harimo igitego cya rutahizamu w'umunyarwanda, Meddie Kagere ni mu gihe ibindi byatsinzwe na Bernard Morrison, n'aho hari muri CAF Confederation Cup aho umukino wo kwishyura uzabera muri Zambia tariki ya 5 Ukuboza.

Meddie Kagere yaraye atsindiye Simba SC

Muri iki gihugu KMC itari ifite Migi muri shampiyona yanganyije na Mbeya City 2-2. Nyuma y'umunsi wa 7, KMC ni iya 14 mu makipe 16 n'amanota 4 mu gihe Yanga ari yo iyoboye n'amanota 16.

Nirisarike Salomon ku munsi w'ejo yabanje ku ntebe y'abasimbura ubwo ikipe ye ya Urartu FC yatsindwaga na Pyunik yahoze akinira 2-0 mu mukino w'umunsi wa 15 muri shampiyona ya Armenia. Urartu iri ku mwanya wa 6 n'amanota 18, Ararat-Armenia niyo iyoboye n'amanota 40.

Zari impera z'icyumweru nziza cyane kuri FC Shkupi na Rwatubyaye Abdul aho batsinze Struga mu mukino w'umunsi wa 15 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Macedonia aho baraye bayinyagiye 4-0. FC Shkupi niyo iyoboye n'amanota 35.

Rwatubyaye na FC Shkupi bakomeje kuyobora shampiyona

Mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi, KMSK Deinze ya Djihad Bizimana yaraye inganyije na RWDM 2-2 mu mukino w'umunsi wa 13 w'iyi shampiyona. Ni umukino Djihad Bizimana yakinnye 71 aho yasimbuwe na Leconte. KMSK Deinze iri ku mwanya wa 4 n'amanota 17, Westerlo ya mbere ifite 30.

Ku wa Gatandatu, umunyezamu Twizere Clement Buhake yinjiye mu kibuga ku munota wa 46 asimbura Lillevik mu mukino wa shampiyona w'umunsi wa 30 iyi kipe yatsinzemo Byrine 2-0. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 24 ku rutonde ruyobowe na HamKam ifite 69.

Buhake Clement yakinnye umukino we wa mbere muri Strommen IF kuva uyu mwaka w'imikino watangira

Mu cyiciro cya mbere muri Georgia, FC Dila Gori ya Manzi Thierry, ku Cyumweru yatsinzwe na Telavi 2-1 mu mukino w'umunsi wa 35, ni umukino Manzi Thierry iminota 90 yayimaze ku ntebe y'abasimbura. Iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n'amanota 60, Dinamo Batumi ya mbere ifite 71.

Muri Sweden mu cyiciro cya 2 bakinaga umunsi wa nyuma wa w'iyi shampiyona, ku wa Gatandatu AFC Eskilstuna ya Rafel York yatsinze Landskrona 1-0, ni umukino uyu munyarwanda yinjiye mu kibuga ku munota wa 87. Iyi kipe yasoje ku mwanya wa 9 n'amanota 40 mu gihe Värnamo na GIF Sundsvall zazamutse mu cyiciro cya mbere.

Yark na AFC Eskilstuna basoje shampiyona ntibabona amahirwe yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rwatubyaye-akomeje-kwitwara-neza-kagere-afasha-ikipe-ye-rafael-york-n-ikipe-basoje-shampiyona

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 16, June 2025