RwandAir yahagaritse ingendo ku bava muri Zimbabwe na Afurika y'Epfo bajya i Dubai #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Ibihugu byinshi byo ku isi byahagaritse ingendo ziva cyangwa zijya mu bihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo (birimo Zimbabwe na Afurika y'Epfo), kuko ngo byibasiwe na virusi nshya ya Covid-19 yitwa Omicron.

RwandAir ivuga ko yafashe iki cyemezo ishingiye ku kuba Leta zunze Ubumwe z'Abarabu zakumiriye ingendo z'indege ziva muri ibyo bihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo guhera kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ugushyingo 2021.

Icyakora RwandAir yizeza abagenzi bari bamaze kugura amatike ko izabajyana mu gihe ingendo zizaba zisubukuwe, nta kiguzi kindi cyangwa icyiyongeraho basabwe.

Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko na yo itewe impungenge na Omicron nk'uko isi yose kugeza ubu irimo guha akato ibihugu bimaze kugaragaramo iyo virusi.

Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije avuga ko igiteye impungenge kuri iyo virusi ari uko mu bantu bose barimo kwipimisha mu bihugu yagezemo, 1/3 ari abagaragaza ko bayanduye.

Ibi byatumye Inama y'Abaminisitiri idasanzwe iterana kuri iki Cyumweru yanzura ko umuntu wese uvuye mu bihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo abanza gushyirwa mu kato k'iminsi irindwi, ndetse ko u Rwanda rwasubitse ingendo ziganayo.




source : https://ift.tt/3ro3D7r
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 30, June 2025