Rayon Sports yasinyanye amasezerano na Canal+ #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi mukuru wa Canal + Rwanda Sophie Tchatchoua yavuze ko akigera mu Rwanda yamenye izina Rayon Sports,nza kumenya ko ari ikipe nini hano.

Ati "Nk'umuyobozi wa Canal+ Rwanda twita ku mupira w'amaguru twahisemo kwegera Rayon Sports.

Uyu munsi turishimye kandi tuje gutinda.Ndi umufana wa Rayon Sports kandi muze muturebe.Intego zacu ni "Ikipe imwe,inzozi zimwe."

Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele yavuze ko bishimiye kwakira Canal+ nk'umufatanyabikorwa ndetse biteguye no gushaka benshi kurushaho.

Ati "Uyu munsi n'amahirwe akomeye ku bakunzi ba Rayon Sports,abafana bayo ndetse na Rayon Sports.Kubera iki?kuko komite nyoboye imaze umwaka hafi n'ukwezi.Intego yacu ya mbere kwari ukugira ngo Rayon Sports FC, nk'umuryango turusheho gukora kinyamwuga,dushake abafatanyabikorwa basanga abo twari dufite.Kugeza ubu ku isonga hari Canal+ ikigo gikomeye ku isi mu mupira w'amaguru ku isi.Iyo ni intambwe Rayon Sports yishimiye kuko imikoranire izaba myiza kurushaho.

Ni intangiriro nziza nubwo amasezerano ari umwaka umwe ariko twizeye ko azakomeza,.Ndizeza abafana ba Rayon Sports n'abakinnyi ba Rayon Sports ko komite ya Rayon Sports ko tuzakora ibishoboka byose dushake n'abandi.Dufite no kubaka Rayon Sports ku buryo ibasha kwitunga no kugira imitekerereze iri hejuru yo gukorana n'ibigo byo hanze nka Canal."

Aya masezerano ya Rayon Sports na Canal + akubiyemo ko iyi kipe igomba kwamamaza Canal+ ibyo ikora hanyuma nabo batanze amafaranga n'ibikoresho bazaha abakinnyi ndetse bazajya babyongeraho.

Aya masezerano azamara umwaka ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanze gutangaza ingano y'amafaranga bwahawe ariko bwavuze ko buzajya butanga ifatabuguzi ku bakinnyi abatoza n'ubuyobozi.

Madamu Sophia yabwiye abanyamakuru ko igikenewe atari amafaranga ahubwo ari imikoranire no kugaragara kuri buri ruhande.







Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yasinyanye-amasezerano-na-canal

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)