Guha ifatabuguzi abakozi bose ba Rayon-Bimwe mu biri mu masezerano ya Canal+ na Rayon #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya masezerano yashyizweho umukono na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ndetse n'umuyobozi wa Canal + Rwanda, Sophie Tchatchoua kuri uyu wa Kane tariki 11 Ugushyingo 2021.

Ubu abakinnyi ba Rayon Sports bazajya Bambara umwambaro wamamaza iyi sosiyete ya Canal + ya mbere muri serivisi z'isakazamashusho ryerekana imikino yiganjemo umupira w'amaguru.

Umuyobozi wa Canal + Rwanda, Sophie Tchatchoua avuga ko ikipe ya Rayon Sports isanzwe ifite abakunzi benshi bityo gukorana na yo byitezweho gukomeza kuzamura imenyekana ry'ibikorwa bya Canal +.

Yagize ati 'Twizeye ko imikoranire na Rayon Sports biri mu bizatuma Canal+ n'ibikorwa byacu birushaho kumenyekana.'

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidel yavuze ko bishimiye kwinjira mu mikoranire na Canal + nubwo ari amasezerano y'umwaka umwe ariko ngo 'ni intango nziza kandi twizera ko izatanga umusaruro.'

Yakomeje agira ati 'Uyu munsi dukoze uyu muhango, turateganya no gushaka abandi, tuzakora undi muhango nk'uyu mu minsi iri imbere, n'ubundi n'ubundi.'

Uwayezu Jean Fidèle yavuze kandi ko Canal+ isanzwe ari sosiyete ikomeye mu bijyanye no gucucuruza serivisi z'isakamazamashusho, aboneraho guhamagarira abaturarwanda kuyigana ari benshi.

Yagize ati 'Nimuzitabira mukagura serivisi za Canal + natwe tuzabona byinshi.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Guha-ifatabuguzi-abakozi-bose-ba-Rayon-Bimwe-mu-biri-mu-masezerano-ya-Canal-na-Rayon

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)