Rafael York yageze muri Sweden yataye Amavubi muri Kenya #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Umukinnyi w'umunyarwanda ukinira ikipe ya AFC Eskilstuna muri Sweden, Rafael York yamaze kugera muri Sweden ni nyuma y'uko bageze muri Kenya akabwira abatoza ko ashaka gutaha akajya muri Sweden.

Ni umwe mu bakinnyi umutoza yitabaje ku mukino wa Mali ndetse yagombaga no kuzamukoresha ku mukino usoza itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar aho u Rwanda ruzakina na Kenya ku wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo muri Kenya.

Amavubi yahagurutse mu Rwanda ku munsi w'ejo hashize ku wa Gatanu yerekeza muri Kenya, nyuma yo kugera muri Kenya amakuru ISIMBI yamenye ni uko York yahise abwira abatoza ko ashaka gusubira iwabo muri Sweden adakinnye umukino wa Kenya.

Ibi byatumye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu abyuka afata indege imwerekeza muri Sweden asanzwe akina.

Hari ibyavuzwe ko haba habayeho kutumvikana na bamwe mu bakinnyi kubera kunenga ko Amavubi nta ba rutahizamu afite, kuba atarishimiye uburyo yahawe nimero 16 yari isanzwe ikinishwa na Sugira Ernest bibanje guteza impaka.

Ibi ariko si byo kuko amakuru ava muri Kenya ni uko nta mukinnyi n'umwe bigeze bavugana, bigashimangirwa na FERWAFA aho umwe mu bakozi ba FERWAFA yemereye ISIMBI ko koko yagiye ariko nta mukinnyi bigeze bagirana ikibazo uretse kugera muri Kenya akavuga ko atazakina umukino wa Kenya akeneye gusubira muri Sweden gusa.

Si ubwa mbere uyu mukinnyi yaba agerageje gusa n'ushaka gukora igikorwa nk'iki kuko amakuru ISIMBI ifite yizewe ni uko muri Nzeri 2021 nyuma y'umukino we wa mbere yakiniye u Rwanda, aho rwatsinzwemo na Uganda 1-0, uyu musore nabwo yashatse guhatiriza ngo asubire muri Sweden adakinnye umukino wo kwishyura ariko ku bw'amahirwe yemera kuguma mu bandi.

Rafael York yamaze kugera muri Sweden



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rafael-york-yageze-muri-sweden-yataye-amavubi-muri-kenya

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 4, July 2025