Ku myaka 55 atararyamana n'umugabo n'umwe yakoze ubukwe bw'agatangaza||hibazwa niba azabyara. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Umukecuru w'imyaka 55 y'amavuko utarigeze na rimwe uryamana n'umugabo numwe mu buzima bwe byarangiye arongowe n'umugabo w'intiti bakora ubukwe bw'agahebuzo.

Uyu mukecuru ukomoka muri Nigeria yitwa Esther Bamiloye akaba afite imyaka 55. Nta kwezi kurashira arushinganye n'umukunzi we witwa Isaac Bakare umusaza w'imyaka 62 w'intiti wasoje icyiciro cya 2 cya kaminuza.

Uyu mukecuru mu bihe byashize nk'uko ikinyamakuru Legitpost cyabigarutseho yabwiye ikinyamakuru kitwa 'The Punch' ko yirinze abagabo akagumana ubusugi bwe kugeza igihe azarushingira none inzozi ze zibaye impamo. Ubukwe bwabo bwabereye mu mujyi witwa Osun State uherereye mu Buengerezuba bwa Nigeria.

Akenshi umugore acura ku myaka 45 ariko rimwe nari mwe hari abayirenza cyangwa bakajya munsi yayo. Esther Bamiloye ku myaka ye 55 afite icyizere cy'uko azabyara ndetse intego ye ngo ni uguteza imbere umuryango we.



Source : https://yegob.rw/ku-myaka-55-atararyamana-numugabo-numwe-yakoze-ubukwe-bwagatangazahibazwa-niba-azabyara/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 8, August 2025