Perezida Kagame asanga urubyiruko rudakwiye kwirengagizwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 23 Ugushyingo 2021, mu Nama ya 21 y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango w'Isoko Rusange ry'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo (COMESA).

Iyi nama iri kubera mu Mujyi wa Cairo mu Misiri yitabiriwe n'abakuru b'ibihugu bamwe, abandi bayikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga. Yabaye nyuma y'imyaka itatu idaterana kuko iheruka yabereye mu Mujyi wa Lusaka muri Zambia muri Nyakanga 2018.

Yibanze ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu kwihuza kw'akarere no kureba imiterere y'icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame yavuze ko COMESA itigeze iteshuka ku ntego yayo mu gihe cya COVID-19 ndetse yakomeje gushyira mu bikorwa gahunda y'imishinga y'ubucuruzi itandukanye.

Mu mwaka ushize ni bwo abaminisitiri bo mu Ihuriro rigize COMESA bemeje ishyirwaho ry'ikoranabuhanga ryifashishwa mu bucuruzi.

Yagize ati 'Mu gihe iyi ari intambwe ya mbere mu gukora ubucuruzi buhuriweho hifashishijwe ikoranabuhanga, imbaraga zacu ntizikwiye kurangirira hano. Dukeneye guharanira ko abaturage bacu babona ibi bikoresho.''

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe imikoranire hagati y'ibihugu kugira ngo abaturage babiboneremo umusaruro.

Ati 'Icya mbere, tugomba gushyira imbaraga mu kuzamura umubare w'abakoresha ikoranabuhanga. Mu Rwanda twashyize imbere kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse dushaka ko abaturage bangana na 60% bazaba barikoresha mu 2024.''

Umukuru w'Igihugu yavuze ko imbaraga zihuriweho n'ibihugu byo muri COMESA zishobora kugira uruhare mu guhuza no kunoza imikorere y'ikoranabuhanga muri Afurika.

Ati 'Icya kabiri, dukeneye gushyira mu bikorwa politiki igenga COMESA ituma habaho kwishyurana byoroshye, binyuze mu mucyo kandi bitekanye mu bucuruzi bwambukiranya imipaka burimo ubw'ibigo bito n'ibiciriritse.''

'Ibigo biyobowe n'urubyiruko bifite uruhare runini mu ishoramari ry'umugabane wacu ndetse ntidushobora kubasiga ku ruhande.''

Yakomeje ati 'Icya nyuma, ukwihuza kwa Afurika kuzagerwaho binyuze mu guharanira gukorera mu mucyo mu nzira y'iterambere.''

Mu gushyigikira urubyiruko guhanga imirimo, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yatangije gahunda yayo izafasha guhanga imirimo miliyoni 25 no kongerera ubushobozi urubyiruko rurenga miliyoni 50 mu myaka icumi iri imbere.

Iyi nama yaherukaga kubera mu Misiri mu 2001. Iy'uyu mwaka yahawe insanganyamatsiko igaruka ku 'Gukoresha ikoranabuhanga mu kubaka ubukungu budaheza.''

Yanabereyemo ihererekanyabubasha aho Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi yahawe inshingano zari zifitwe na Andry Rajoelina wa Madagascar.

Isoko rwa COMESA ryashinzwe ku wa 8 Ukuboza 1994 rigizwe n'abanyamuryango 19, u Rwanda rukaba rwarinjiyemo mu 2004. Ni rimwe mu masoko magari afatiye runini ubukungu bw'umugabane wa Afurika. Uyu muryango ufite abaturage miliyoni 583, umusaruro mbumbe wawo ubarirwa muri miliyari 805$ mu gihe agaciro k'ubucuruzi hagati y'ibihugu biwugize kangana na miliyari 324$.

COMESA igizwe n'ibihugu 21 birimo u Burundi, Comoros, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Djibouti, Misiri, Eritrea, Eswatini, Ethiopia, Kenya, Libya, Madagascar, Malawi, Mauritius, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani, Tunisia, Uganda, Zambia na Zimbabwe.



Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-asanga-urubyiruko-rudakwiye-kwirengagizwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)