Uyu musaza witwa Theophile asanzwe atuye mu Mudugudu wa Kiramutse muri kariya Kagari ka Cyuna aho asanzwe aturanye n'umuryango w'uriya mwana w'umukobwa w'imyaka 15.
Sibomana Emmanuel usanzwe ari Umuyobozi ushinzwe Umutekano muri uriya Mudugudu wa Kiramutse, avuga ko urugo rw'uriya musaza rwegeranye n'urw'umuryango w'uriya mwana w'umukobwa.
Uriya musaza wahise atabwa muri yombi ubu akaba afungiye kuri station y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ya Kibeho mu gihe uriya mwana w'umukobwa we yahise ajyanwa ku bitaro kugira ngo ahabwe ubutabazi bw'abakorewe ririya hohoterwa.
Uyu muyobozi w'Umutekano Sibomana Emmanuel avuga ko ubwo bariya bafatwaga, uriya mwana w'umukobwa yavuze ko yasambanyijwe n'uriya musaza ubwo yari agiye gutira nanjoro yo kwahira ubwatsi bw'amatungo.
Ati 'Ariko umwana yatangiye kurira yumvise iwabo bagiye kubimenya kuko bari basanganywe kuko bamaze umwanya munini mu nzu kandi umwana atarataka.'
Uriya musaza ubwo yafatwaga ntiyigeze ahakana icyaha ahubwo yavuze ko ari amadayimoni yamuteye gukora ariya mahano.
Uriya musaza yatahuwe ubwo yatahurwaga n'umugore we wasanze ari gukorana imibonano mpuzabitsina n'uriya mukobwa icyakora amakuru avuga ko uriya musaza n'uriya mukobwa bari basanzwe baryamana ariko uriya mwana w'umukobwa akaba yitakishije ku bwende kuko yumvaga bamaze gutahurwa.
UKWEZI.RW