Minisitiri w'Intebe yahawe amezi 6 yo gukemura ibibazo biri muri WASAC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inteko rusange y'umutwe w'abadepite yafashe umwanzuro wo gusaba Minisiteri y'Intebe kuvugurura imikorere n'imiterere y'ikigo cya WASAC bitarenze amezi 6 kubera ibibazo biri mu miyoborere ,imicungire n'imikoreshereze by'imari ya Leta bimeze igihe bikivugwamo.

Nkuko babitangaje mu butumwa banyujije kuri Twitter,abadepite basabye "Minisitiri w'Intebe kuvugurura bitarenze amezi 6 imiterere n'imikorere ya WASAC hagamijwe gukemura ibibazo by'imiyoborere, imicungire n'imikoreshereze y'imari bimaze igihe biyigaragaramo."

Muri Nzeri uyu mwaka,Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y'Umutungo wa Leta, PAC,yaganiriye n'abayobozi ba WASAC igaragaramo imikorere mibi no guhombya leta.

Hagaragajwe ikibazo cya miliyoni zigera ku 104 z'amafaranga y'u Rwanda yishyuwe umushoramari umwe incuro ebyiri mu buryo butandukanye,kudatangira raporo ku gihe n'ibindi.

Wasac ni kimwe mu bigo bya leta byakunze kurangwamo ibibazo bishingiye ku micungire mibi y'umutungo wa leta. Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2019 igaragaza ko iki kigo cyahombye 2.918.096.648 Frw.

Ibi kandi byiyongeraho imicungire mibi ishingiye ku kuba hakiri ingano nini y'amazi apfa ubusa n'akoreshwa ariko ntiyishyurwe.

Urugero ni nk'aho mu 2020, amazi yatunganyijwe ari meterokibe 52.399.537 ariko ayakoreshejwe akishyurwa ni meterokibe 30.781.422 bivuze ko angana na meterokibe 21.618.115 yakoreshejwe ariko ntiyishyurwe.

Ayo mazi atarishyuwe yahombeje iki kigo asaga miliyari 6,3 Frw mu gihe meterokibe imwe waba uyibariye 323 Frw nk'igiciro gito naho wayabarira ku giciro cyo hejuru cya 895 Frw bikagaragara ko igihombo cyabaye miliyari 17,4 Frw.

Wasac ifite abakozi basaga 1500 ku biro bikuru byayo, amashami 20 ndetse n'inganda 25 zitunganya amazi hirya no hino mu gihugu. Intego yayo ni uko abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n'amazi meza mu 2024.

Inteko Rusange y'abadepite kandi yanzuye gutumiza Minisitiri w'Ibikorwaremezo agatanga ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri gahunda ya "Biogaz".

Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi nawe azamahazwa kugira ngo agatange ibisobanuro ku bibazo byagaragaye mu igenamigambi n'ikurikiranabikorwa ry'imwe mu mishinga ya Leta.

Nyuma yo gusanga hari abagize uruhare mu makosa ajyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta haba mu micungire yawo no mu mitangire y'amasoko, Inteko rusange y'abadepite yasabye Minisiteri y'Ubutabera gusaba Ubushinjacyaha Bukuru gukurikirana abakoze amakosa arenga 30 yagaragaye mu nzego zinyuranye.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/minisitiri-w-intebe-yahawe-amezi-6-yo-gukemura-ibibazo-biri-muri-wasac

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)