Lionel Messi yahuye n'uruva gusenya nyuma yo kwegukana Ballon d'Or #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Lionel Messi yasibye imyitozo ya Paris Saint-Germain kuri uyu wa kabiri kubera uburwayi butera gucibwamo no kuruka wa gastroenteritis.

Ubu burwayi bwaje nyuma y'aho uyu munyabigwi wa Argentine akoze amateka yo kwegukana Ballon d'Or ya karindwi mu birori bikomeye byabaye mu ijoro ryo ku wa mbere.

Kuri uyu wa kabiri, PSG yanditse ku rubuga rwayo ati: "Lionel Messi na Leandro Paredes basibye imyitozo kubera ibimenyetso bya gastroenteritis.

"Ibindi bizamini birakorwa mu gitondo."

Messi yegukanye imipira ya Zahabu yikurikiranya kuko muri 2019 ubwo iheruka gutangwa.

Hari benshi bemeje ko iyi Ballon d'Or atari ayikwiriye ahubwo yagombaga guhabwaga imashini y'ibitego ya Bayern Munich,Robert Lewandowski.

Icyamamare mu mupira w'amaguru mu Budage,Lothar Matthäus, yavuze ko intsinzi ya Messi yamutunguye.Yagize ati: "Mvugishije ukuri, nta kintu na kimwe ndi kumva.

Mu cyubahiro gikomeye nkwiye Messi n'abandi bakinnyi bakomeye batowe, nta n'umwe wari ukwiye Ballon d'Or nka Lewandowski. "

Umuyobozi mukuru wa Bayern,Oliver Kahn nawe yavuze ko Lewandowski ari we wari ukwiriye guhabwa iki gihembo cya Ballon d'Or

Ati: "Lewandowski yari akwiriye Ballon d'or ndetse n'igikombe cy'uwatsinze ibitego byinshi kuko amaze imyaka myinshi yitwara neza ku rwego rwo hejuru.Dushimiye Lionel Messi!."

Umukinnyi wa Real Madrid, Toni Kroos, na we yavuze ko nubwo Mess yatsinzei, ariko we atekereza ko mugenzi we muri Los Blancos,Karim Benzema ariwe wari ukwiriye gutsindira Ballon d'or.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/lionel-messi-yahuye-n-uruva-gusenya-nyuma-yo-kwegukana-ballon-d-or

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)