Kubera Gorilla Games ushobora kuba umunyamahi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Binyuze mu cyiswe 'Indoto Campaign', Gorilla Games yahaye abafana amahirwe yo kuzareba umukino wa shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Bwongereza bibereye kuri sitade ya Arsenal 'Emirates Stadium.' Uyu mukino uteganyijwe tariki 23 Mata 2022 ukabera kuri sitade ya Arsenal aho aya makipe azaba ari mu mukino wo kwishyura. Abanyamahirwe batatu bazabasha gutsinda mu buryo byushya bwo gutega bazareba uyu mukino bicaye muri sitade.


Kubera ko abakiriya benshi ba Gorilla Games ari abatega kuri Siporo, niyo mpamvu uru rubuga rwazanye 'Indoto Campaign' izajya ikoreshwa kubatega kuri Siporo gusa ndetse ari naho hazava abanyamahirwe batatu berekeza mu Bwongereza. "Indoto Campaign ni gahunda ijyanye na siporo, twashyiriyeho abakunzi bacu mu buryo bwo kubazirikana kugira ngo tubaheshe amahirwe yo kuba bajya kuri sitade ya Arsenal, ku mukino uzayihuza na Manchester United tariki 23 Mata 2022.'


'Uyu mukino twawuhisemo kuko ari amakipe akunzwe cyane, afite abafana benshi mu gihugu kandi n'iyo waba udafana ayo makipe wakishimira kugira ibi bihe mu buzima bwa we."- Chris Gakwandi ushinzwe iyamamaza bikorwa no guhanga udushya muri Gorilla games aganira ni Itangazamakuru.

Kugira ngo ube muri batatu bazatsindira iyi tike, bisaba gutega ku mikino ya Siporo irimo umupira w'amaguru, Basketball, Volleyball ndetse n'indi itandukanye. Ikindi kandi nibura ugomba gutega amafaranga igihumbi cy'amanyarwanda kuzamura, uko ubikora kenshi bikagufasha kuba waboneka mu bantu batatu bazajya gukabya inzozi zabo mu Bwongereza.


Abanyamahirwe bazatsinda, ubuyobozi bwa Gorilla Games buzabafasha kubashakira impapuro z'urugendo, itike y'indege ndetse na hoteri bazabamo bageze mu Bwongereza. Icyo umunyamahirwe asabwa nyuma yo gutsinda ni Pasiporo yonyine. Iyi gahunda y'inzozi Campaign yatangiye tariki 11 Ugushyingo, ikazarangira umwaka utaha tariki 31 Mutarama, hanyuma hakurikireho gushaka ibyangombwa by'abatsinze.


Mugisha Emmanuel uzwi ku izina rya Kibonke umaze umwaka akorana na Gorilla Games, yashishikarije igitsina gore kigejeje imyaka yo gutega kwitabira ubu buryo ndetse ko byazamushimisha mu banyamahirwe batatu habonetsemo umudamu watsinze. Mu gihe hari impamvu yatuma uwatsinze atabasha kugenda, Gorilla Games izashaka umusimbura we nabwo ikoresheje tombora.


Rigoga Ruth, umunyamakuru wa RBA uzajyana n'aba banyamahirwe batatu, yasabye ko abantu bakomeza gutega ndetse bakita ku mikino iba iri mu bice bitandukanye by'isi, kandi ahamya ko abazabasha kwerekeza mu Bwongereza, inzozi zabo zizaba zibaye impamo. Gorilla Games nirwo rubuga rwa mbere rwemewe n'amategeko yo gukorera mu Rwanda ibijyanye no gutega, ku mikino y'amahirwe kuri murandasi ( Internet) rukaba rwaratangiye gukora mu 2019.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111757/kubera-gorilla-games-ushobora-kuba-umunyamahirwe-uzareba-umukino-wa-arsenal-na-manchester--111757.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)