Bahati, wateguye iki gikorwa , yari yatangaje ko kizatangira sa 15H00 PM, gusa siko byagenze, amasaha yarinze afata 19h00 ibintu bitarafata umurongo, abantu batandukanye bari bakiza kwihere ijisho dore ko ibyamamare muri Cinema byari bihari.
Igikorwa cyayobowe na Mc Nario afatanije na Njuga uzwi muri Filme zitandukanye, ishusho y'imurika rya Filime 'Super Star' yerekanye ko mu Rwanda abantu batangiye kumenya neza uburyohe bwa Filme n'ubwo hakiri urugendo rurerure kugira ngo abantu benshi basobanukirwe Filime nk'uko ibindi bisata by'imyidagaduro babyitabira.
Abitabiriye imurika rya Filime 'Super Star', biganjemo ibyamamare muri Cinema barimo Kibonke, Patrick Rusine, Siperansiya (Intare y'ingore), Gasasira n'abandi banyuraga ku itapi itukura, Kibonke na Rusine basekeje abantu bari bitabiriye ibirori aho babakiniye urwenya bakunze gukora bigize abasinzi.
Kibonke na Patrick Rusine basekeje abari baje kwihera ijisho abitabiriye imurika rya Filime 'Super Star'
Bahati, yafashe umwanya ashimira byimazeyo abaje kumushyigikira kumurika iyi filime 'Super Star' ifite Episode 50 kuri Season ya mbere, ak'ubuhanzi ntikajya kiburira , Bahati yaririmbye indirimbo zamugize uwo ariwe akiri muri Just Family kugira ngo yibutse abantu ibyahise.
Bahati Makata arashaka guteza imbere Filime nyarwanda
Mc Nario na Njuga bari abashyshyushya rugamba
Abiganyemo abakinyi ba filime bari basabanye
Young Grace yari yaje kwihera ijisho
Bamenya na GasasiraÂ