Kibonge na Rusine barwaje abantu imbavu! Uko... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bahati, wateguye iki gikorwa , yari yatangaje ko kizatangira sa 15H00 PM, gusa siko byagenze, amasaha yarinze afata 19h00 ibintu bitarafata umurongo, abantu batandukanye bari bakiza kwihere ijisho dore ko ibyamamare muri Cinema byari bihari.


Igikorwa cyayobowe na Mc Nario afatanije na Njuga uzwi muri Filme zitandukanye, ishusho y'imurika rya Filime 'Super Star' yerekanye  ko mu Rwanda  abantu batangiye kumenya neza uburyohe bwa Filme n'ubwo hakiri urugendo rurerure kugira ngo abantu benshi basobanukirwe Filime nk'uko ibindi bisata by'imyidagaduro babyitabira.

Abitabiriye imurika rya Filime 'Super Star', biganjemo ibyamamare muri Cinema barimo Kibonke, Patrick Rusine, Siperansiya (Intare y'ingore), Gasasira n'abandi banyuraga ku itapi itukura, Kibonke na Rusine  basekeje abantu bari bitabiriye ibirori aho babakiniye urwenya bakunze gukora bigize abasinzi.


Kibonke na Patrick Rusine basekeje abari baje kwihera ijisho abitabiriye imurika rya Filime 'Super Star'

Bahati, yafashe umwanya ashimira byimazeyo abaje kumushyigikira kumurika iyi filime 'Super Star' ifite Episode 50 kuri Season ya mbere, ak'ubuhanzi ntikajya kiburira , Bahati yaririmbye indirimbo zamugize uwo ariwe  akiri muri Just Family kugira ngo yibutse abantu ibyahise.



Bahati Makata arashaka guteza imbere Filime nyarwanda


Mc Nario na Njuga bari abashyshyushya rugamba


Abiganyemo abakinyi ba filime bari basabanye

Young Grace yari yaje kwihera ijisho

Bamenya na Gasasira 











Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111691/kibonge-na-rusine-barwaje-abantu-imbavu-uko-byari-byifashe-mu-kumurika-filime-super-star-y-111691.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)