Kayonza : Polisi yafunze abagabo babiri bari abarinzi b'ahibwe Ibendera mu ijoro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ririya bendera ryari kuri GS Rubiri, ryabuze mu gitondo cyo ku ya 04 Ugushyingo 2021 ubwo abarinzi bo kuri ririya shuri bwacyaga bakaribura.

Abo bagabo bahise batabwa muri yombi na Polisi ikorera muri kariya Karere ubu bakaba bakiri gukorwaho iperereza hamwe n'abandi baturage kugira ngo bashyikirizwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha nk'uko byatangajwe n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, Twizerimana Hamduni.

Kagabo Jean Paul uyobora Umurenge wa Kabarondo yatangaje ko ririya bendera ryari ku kigo cy'ishuri ryabuze mu buryo budasobanutse.

Yagize ati 'Hari mu mvura yaguye ku wa Kane ninjoro bukeye mu gitondo abarinzi bararibura twajyanyeyo n'inzego z'umutekano turabaza turaribura.'

Kagabo Jean Paul avuga ko ubwo bamenyaga amakuru y'ibura ry'ibendera muri Gs Rubiri bahise bajyanayo n'inzego zishinzwe umutekano.

Inzego z'umutekano zahise zita muri yombi bariya bagabo babiri basanzwe ari abarinzi kuri ririya shuri kugira ngo bakorweho iperereza.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Polisi-yafunze-abagabo-babiri-bari-abarinzi-b-ahibwe-Ibendera-mu-ijoro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)