Amavubi akomeje kubabaza Abanyarwanda. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane guhera saa kumi nebyiri, aribwo umupira w'amagaru wahuzaga amavubi ndetse na Mali watangiraga aho, warangiye amavubi atsinzwe ibitego bitatu k'ubusa.

Ku munota wa 8′ nibwo umukinnyi w'Amavubi witwa Djihad akaba aribwo yakuruye umwataka wa Mali arangije bamuha ikarita y'umutuku ndetse ndetse bahita batera umupira w'umuterekano aho ntacyavuyemo, gusa wasize abakinnyi b'Amavubi ari abakinnyi 10 gusa.

Nyuma y'iminota mike k'umunota wa 19′ nibwo rutahizamu wa Mali akaba anakinira ikipe ya Sausampton yo mu bwongereza witwa Musa Jenepo yatsinze igitego cya mbere cya Mali, iki gitego kikaba cyahise gica intege abakinnyi b'u Rwanda aribwo nyuma y'umunota umwe umuzamu Mvuyekure Emelie yakoze amakosa yahise avamo ikindi gitego cya Kabiri.

Uyu mukino wahuzaga Urwanda na Mali, igice cyawo cya mbere kikaba cyarangiye ibitego ari Bibiri k'ubusa.

Mu gice cya Kabiri nibwo umutoza wa Amavubi Mashami Vincent ( wa Mateka) yakoze impinduka hajyamo Nshuti, Blaise aho bazanye impinduka mu mukino ariko ntibyabujije ko Mali mu minota ya nyuma yatsinze igitego cya Gatatu aricyo cyaje gica impaka ndetse gishimangira insinzi.
Muri uyu mukino kandi hagaragayemo umutoza wa Mali arya umuneke mu ntangiriro z'umukino.

Aba basore b'Amavubi bagiye guhita bitegura berekeze muri Kenya, aho bazakina umukino na Kenya wo kwishyura aho umukino ubanza banganyije, bakaba bazakinira kuri stade ya Nyayo Stadium muri Kenya.



Source : https://impanuro.rw/2021/11/11/amavubi-akomeje-kubabaza-abanyarwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)