Imana nibishaka tuzongera duhure - Mashami agaruka ku bakinnyi ba APR FC yimwe mu Mavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Mashami Vincent avuga ntacyo bari kurenza ku kuba APR FC yarababwiye ko bamwe mu bakinnyi bayo bahamagawe barwaye, gusa ngo icyo kwishimira ni uko bakize Imana nibishaka bazongera bahure.

Mashami Vincent yari yahamagaye abakinnyi 31 agomba kwifashisha mu mikino 2 isoza itsinda E mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, ni imikino Amavubi yaraye atsinzwemo nz Mali 3-0 ndetse n'uwo azakina na Kenya tariki ya 15 Nzeri 2021.

Muri aba bakinnyi 31 Mashami Vincent yahamagaye, harimo 5 b'ikipe ya APR FC. Mu buryo butunguranye babiri bonyine ari bo Nshuti Innocent na Nsanzimfura Keddy nibo bitabiriye ubu butumire (basanzwe ari abasimbura muri APR FC).

Abandi 3 ari bo; Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco na Kwitonda Alain Bacca ntibitabira ubutumire aho byavuzwe ko byatewe n'impamvu z'uburwayi bunyuranye.

Icyo gihe umuvugizi wa FERWAFA wungirije, Jules Karangwa yabwiye ISIMBI ko ikipe yabo yababwiye ko abo bakinnyi barwaye.

Mu buryo butunguranye aba bakinnyi ejo bagaragaye mu mukino wa gicuti APR FC ejo yatsinzemo Gasogi United 2-1, aho Djabel ari na we watsindiye APR FC igitego cya mbere.

Umutoza Mashami Vincent abajijwe kuri aba bakinnyi yimwe ngo barwaye ariko bakagaragara mu mukino wa gicuti ikipe yabo yakinnye na Gasogi United, yavuze ko ntacyo bari kurenzaho kuko bahawe raporo na APR FC ko barwaye.

Ati "Unabivuze neza ko baduhaye raporo, ubwo twubaha raporo baduhaye kuko niba barafashe umwanya bakandika raporo bakanayisinyaho wowe nk'umuntu warenzaho iki? "

Kuba bitaba ari agasuzuguro ku ikipe y'igihugu, yavuze ko buri wese agira uko afata ibintu ariko na none bakwishimira bakize.

Ati "Imana ishimwe ko bakize. Ibyo ng'ibyo buri wese afite uko asesengura ibintu bye, rero icyo twakwishimira ni uko umuntu arwara agakira, ubuzima nibwo bwa mbere, twabifurizaga ko bakira vuba, barakize rero Imana nibishaka tuzongera duhure."

Nubwo Mashami Vincent yavuze ibi ariko benshi mu bakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda, ntabwo bishimiye iki gukorwa aho bavuga ko APR FC itakabaye yarimanye aba bakinnyi.

Ruboneka Bosco ntabwo yitabiriye ubutumire bw'Amavubi
Manishimwe Djabel na we APR FC yavuze ko arwaye
Mashami Vincent avuga bakwiye kwishimira ko abakinnyi nubwo bataje ariko bakinnye
Bacca na we yari yahamagawe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/imana-nibishaka-tuzongera-duhure-mashami-agaruka-ku-bakinnyi-ba-apr-fc-yimwe-mu-mavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)