Gisagara: Imiryango 154 niyo isigaye idafite aho guhengeka umusaya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w’umusigire w’Akarere ka Gisagara, Ntaganzwa Athanase, yavuze ko bubakiye imiryango irenga 800.

Ati “Twari dufite urugendo runini cyane rwo kubakira imiryango igera kuri 977 ariko uyu mwaka ushize wasize tumaze kubakira benshi kuko dusigaje kubaka inzu 154, ari zo muri uyu mwaka turimo gushakisha uko nazo twazuba zikarangira.”

Bamwe mu bari bafite ikibazo cy’amacumbi ariko bakaba barubakiwe, bavuga ko byabahaye umutekano biyemeza kuyoboka ibikorwa bibateza imbere.

Ukubereyimfura Delphine wo mu Murenge wa Mamba ati “Inzu mpawe nzayifata neza kandi ngiye gukora niteze imbere. Amafaranga nakoreraga nayishyuraga icumbi ariko ngiye kuyifashisha mu kwiteza imbere.”

Mbanzabagabo François na we yavuze ko agiye guharanira gukora ibikorwa bimuvana mu bukene.

Ati “Nishimiye iyi nzu kuko ngiye kujya njya gukora ntuje mfite aho ntaha kandi nzi neza ko n’abana banjye batekanye.”

Abahawe inzu basabwe kuzifata neza bacukura ibyobo n’imiyobora y’amazi kugira ngo atazisenya. Bagiriwe n’inama yo kubaka uturima tw’igikoni mu rugo ku mbuga kugira ngo bimakaze imirire myiza.

Abaturage basaga 900 nibo bari bafite ikibazo cy'amacumbi, ubu hasigaye imiryango 154
Abubakiwe basabwe gufata neza inzu no kuyoboka ibikorwa bizamura imibereho yabo
Zimwe mu nzu zubakiwe abari bafite ikibazo cy'amacumbi mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara

[email protected]




source : https://ift.tt/3oiwgj9
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)