Gatsibo : Abantu bataramenyekana bishe umugore n'umwuzukuru we babakata imitwe barayijyana #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugore witwa Musabyimana Goreth n'umwuzukuru we Dusabimana Henriette babasanze bapfiriye mu nzu babagamo muri kariya gace.

Imirambo ya ba Nyakwigendera yahise ijyanwa ku Bitaro bya Ngarama.

Ubu bugizi bwa nabi bwakozwe n'abantu bataramenyekana, bwabaye mu saha ya saa tanu z'ijoro ryo ku wa 30 Ukwakira 2021 bikaba bikekwa ko byakozwe n'abagizi ba nabi bahise banajyana imitwe ya ba nyakwigendera ariko nyuma yaje kuboneka mu kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro kiri muri ako gace.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Gatsibo, Nankunda Jolie yavuze ko amakuru ya buriya bugizi bwa nabi yamenyekanye ubwo hari umwana wari uryamye mu yindi nzu watabaje abaturanyi,

Yagize ati 'Ni we watabaje atera induru, abaturanyi babyumvise barabyuka baje basanga ni uko byagenze.'

Uyu muyobozi yavuze ko muri uru rugo nta makimbirane azwi yari arimo gusa ko inzego zishinzwe Ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza.

Ati 'Ubwo ibyo bazashishoza mu nshingano zabo bazabiduhereza gusa nta makimbirane yari azwi ku buryo yazana urupfu.'

Uyu muyobozi yahumurije abaturage abasaba kuba ijisho rya mugenzi w'undi no kwicungira umutekano.

Ati 'Icyo umuntu yakangurira abaturage ni uko umutekano ari uwa twese, imiyoborere myiza, ubuzima bwiza n'iterambere, bityo ni uko umuntu aba ijisho rya mugenzi we, abantu bagakora amarondo, umutekano muke w'umuturanyi na we aba ari muke kuri we.'

Nankunda yavuze kandi ko ibyabaye ari akaga gakomeye bityo ko umuntu waje mu Mudugudu mushya bakwiye kujya bamenyesha inzego zitandukanye kandi abaturage bakarinda umutekano w'ibyabo n'ubuzima bwabo.

Kugeza ubu ntiharamenyekana uwaba wihishe inyuma y'ubu bugizi bwa nabi nubwo inzego z'umutekano n'iz'iperereza zatangiye gushakisha ababa babikoze.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gatsibo-Abantu-bataramenyekana-bishe-umugore-n-umwuzukuru-we-babakata-imitwe-barayijyana

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)