Urateganya guhura n'ababyeyi b'umukunzi wawe? Dore uko ugomba kwitwara – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guhura n'ababyeyi b'umukobwa bishobora kuba kimwe mubibazo bitesha umutwe nyamara bishimishije mu buzima bw'umugabo. Gutekereza ukuntu uri bwitware bishobora gutuma udasinzira nijoro. Ntushobora kugenzura ibishobora kubaho nyuma yuko muhuye, ariko ushobora gukora ibintu byiza mugihe murikumwe. Bakunzi ba Yegob.rw, hano hari ibintu bike bishobora kugufasha kugirango uhacane umucyo mugihe wahuye nababyeyi b'umukunzi wawe.

  1. Ambara neza:

Turemeranya ko Iyo papa w'Umukunzi wawe akubonye, ikintu cya mbere azabona nukuntu wambaye. Yikubitana nimyenda yacitse, ishati idafunze igipesu, nibindi byatuma abona ko udasa neza akikubona. Nubwo waba wambaye ibintu bisanzwe, ugomba gusa neza. Menya neza ko imyenda yawe ifite isuku. Niba wambaye inkweto, menya neza ko zihanaguye. Irinde kwambara ishati iriho ibishushanyo cg yanditseho amagambo ateye isoni.

  1. Musuhuze mukinyabupfura:

Kimwe mubizakugaragaza neza imbere y'ababyeyi b'umukunzi wawe ni imyitwarire yawe mugihe cyo gusuhuzanya. Urashaka ko papa w'umukunzi wawe akubonamo umuntu usobanutse yakwifuza kubonana nawe na nyuma yuko muhura bwa mbere? Mugihe musuhuzanya, ibuka guhuza amaso nawe hanyuma umwenyure.

  1. Itwaze Impano:

Menya icyo se w'umukunzi wawe akunda, Niba utakizi baza umukunzi wawe agufashe guhitamo impano witwaza. Ushobora kandi guhitamo kuzana indabyo, cyangwa indi mpano kuri nyina w'umukunzi wawe. Kuzanira impano nyina w'umukunzi wawe byereka se urugero rwiza rwukuntu ushobora gufata umukobwa we neza.

  1. Genzura ubwoba mugihe uvuga:

Nibisanzwe kugira ubwoba cyane cyane kuba uri imbere y'ababyeyi b'umukunzi wawe, ariko ugomba kubugenzura. Birashoboka ko ushobora kugira ubwoba mugihura, ariko uko akanya gashira ugomba kumenya uko ugabanya kugaragara nkufite ubwoba.

  1. Zimya tekefone yawe:

Kureba muri terefone yawe buri gihe bifatwa nkikinyabupfura gike cyane cyane mugihe nkiki cyubusabane, cyangwa se bikagaragara nkaho utishimiye ibyo urimo. Niba ushaka gushimisha se, irinde kurangarira kuri terefone yawe mugihe uri kumwe numuryango.

  1. Komeza umubano nabo

Nyuma yuko muhuye bwa mbere, ntukitware nkaho se w'umukunzi wawe atakibaho. Ongera umuhamagare, Niba wumva ufite ubwoba bwo guhamagara, ushobora kumwoherereza ubutumwa bugufi. Ushobora kandi kumenya icyo akunda ukamutumira mugasangira, bityo mukarushaho kugenda mumenyana kandi umwisanzuraho.



Source : https://yegob.rw/urateganya-guhura-nababyeyi-bumukunzi-wawe-dore-uko-ugomba-kwitwara/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)