Bugesera: Inka zatawe muri yombi zikicishwa inzara zashavuje abantu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rilima haravugwa inka zamaze iminsi itatu zarafungiwe mu isoko ry'Umurenge wa Rilima nyuma yo gufatwa zonnye mu byatsi byameze ahari kubakwa ikibuga cy'indege.

Tariki 23 Ugushyingo 2021, uwitwa Rameck Gisanintwari yanditse kuri twitter ati 'Inka zimaze Iminsi 3 zitarisha zifungiwe mu Isoko ry'umurenge wa Rilima, mu Karere ka Bugesera ngo zonnye mu byatsi byameze aharimo kubaka ikibuga cy'indege,inka yishyuzwa 150K nubwo yaba itanayagurwa,Iz'inka zirimo kwicwa urubozo, Umwanzuro wa Akarere ntabwo uri fair @gatjmv Dufashe.'

Yarakomeje ati 'Ibaze Njyanama ya Akarere ka @BugeseraDistr gufata inka ikazasohoka mu gifungo yishyuriwe 150k, hanyuma intama imwe ikishyuzwa 50k itanayagurwa Kwicisha inka inzara nabyo nukuzica urubozo, kabone nubwo zonnye ariko uyu mwanzuro nturi fair kubuzima bw'iz'Inka. Si ukubeshya @BugeseraDistr hakwiye kwandika Gasaba imbabazi General Public ndetse naziriya Nka muri Rusange Inka ni ikiremwa udakwiye Kwicisha inzara, udakwiye kwiriza kuzuba Kuma Pave, udakwiye kwima Amazi yo kunywa @MutabaziRich @gatjmv Amategeko nayo ntabwo ari fair Nyakubahwa Ministermu Dufashe inka zirorere gukomeza gufungwa ngo zibimenyere kwicwa ninzara kandi byiza @BugeseraDistr ikwiye kwandika isaba imbabazi rwose.'

Nyuma y'ubu butumwa abatari bacye banenze ibyakonzwe n'ubuyobozi byo gufunga inka no kuzicisha inzara.

Uwitwa Tuyisenge Epiphanie yaranditse ati 'Nonese kuzicisha inzara barumva ari igikorwa cy'ubunyangamugayo?'

Uwitwa nawe Philbert Ufitumukiza ati 'Inka mu Rwanda irenze kuba itungo ni umuco kuyicisha inzara ubwabyo ntibikwiye @BugeseraDistr na  @MutabaziRich bagomba gusaba imbabazi kuri iki gikorwa kidakwiye.'

Evariste Murwanashyaka nawe ati 'Ariko ibi ku bwanjye ndumva ataribyo?ubu izi nka nizipfa nyirazo agacyena azahita aba umutwaro kuri Leta, ikindi aya mande ko ari menshi cyane umuntu uyagena aba akurikije irihe tegeko?'

Mizero Oscar nawe ati 'Nyakubahwa Mayor @MutabaziRich Amabwiriza ya #Jyanama ashyiraho ibihano bya 150k Ku inka yafashwe izerera ko ari menshi cyane! Ikindi amatungo yafashwe yitabwaho cost ikazishyurwa na nyirayo, none se ko mwazicishije inzara ubwo ntimwazihohoteye?.'

Nyuma yo guhatwa ibibazo n'abatari bacye, ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera bwasubije buti 'Ikibuga cy'indege cya Bugesera ni icyanya gikomye. Hashingiwe ku cyemezo cy'Inama Njyanama inka ifatiwemo isubizwa nyirayo ari uko amaze kwishyura amande angana n'ibihumbi 150. Ni ibiciro byemejwe n'Inama Njyanama y'Akarere ka @BugeseraDistr @RwandaLocalGov @RwandaEast.'

Ubu butumwa ntibwanyuze bamwe mu bakoresha twitter kuko bayise bahata Akarere ka Bugesera uruhuri rw'ibibazo.

Janvier Popote ati 'Ubanza ikibazo nyamukuru atari amande, ikibazo njye numvisemo ni ukwivisha izo nka inzara n'inyota. Umuturage iyo afunzwe aragaburirwa, yaba afungiye kuri sitasiyo ya @RIB_Rw cg ari mu maboko ya @RCS_Rwanda  Izo nka zo zigenerwa iki?'

Uwitwa elhamid we yahise agaragaza ko ibyakozwe n'ubuyobozi bw'Akarere ka Bugesera binyuranyije n'amategeko . Ati 'Igisubizo ushaka kiri mu itegeko ubona rikurikira; 'KWANGIZA CYANGWA KURIGISA NKANA IBYAFATIRIWE CYANGWA IBYANYAZWE' nabyo ni icyaha gihanwa n'amategeko; Musome neza ingingo 248 #CP2018 mukurikirane ababigizemo uruhare.'

Muhire Munana Rodrigue ati 'Ese iyo Nama njyanama ibereye ho abaturage cg ireberera inyungu z'abayobozi? Ubwo se usibye gukabya ko mwumva inka yakwishyuzwa 150k mugihe ntanicyo yangije? Ikimwaro ku Nama njyanama ya @BugeseraDistr.'

Cyera kabaye nyuma y'amasaha, Akarere ka Bugesera kongeye kagarukana kuri twitter ubutumwa bugira buti 'Ku gicamunsi cy'uyu munsi kuwa 23 Ugushyingo ikibazo cy'inka zafashwe ziragiwe mu cyanya gikomye mu kibuga cy'indege cyakemutse; banyirinka bamaze kuzisubirana.  @RwandaLocalGov @RwandaEast @gatjmv @EKGasana.'

Nanone kandi abantu bakomeje kwandikira Akarere ka Bugesera bagasaba korohereza abarozi aho kubaca intege.

Hari uwanditse ati 'Nimworohereze aborozi kuko batunze benshi ku mata babaha, muborohereze nkuko mworohereza abahinzi mubaha inyongeramusaruro munabaterera imiti yica udukoko mu mirima, mwibuke ko n'aborozi badufatiye runini mubafashe aho kubanyaga cyangwa kubaca intege.'

[email protected]

 

 

 

The post Bugesera: Inka zatawe muri yombi zikicishwa inzara zashavuje abantu appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/11/24/bugesera-inka-zatawe-muri-yombi-zikicishwa-inzara-zashavuje-abantu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)