Ayateke Star Company Ltd yashimiwe nikigo cy'Imisoro n'Amahoro mu ntara y'Iburasirazuba uruhare bagira mu iterambere ry'uRwanda. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 09 Ugushyingo 2021, mu birori byo kwizihiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora, Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), cyashimiye abasora bo mu Ntara y'Iburasirazuba, ubwitange bagaragaje mu gusora neza, bigatuma iyi ntara irenza ku ntego yariyahawe mu mwaka w'isoresha wa 2020/2021.

Ayateke Star Company Ltd icunga ibikorwaremezo by'amazi yahamagawe ku mwanya wa kabiri. yashimiwe kwinjiza umusoro ugera kuri 142,444,417 Frw muri uriya mwaka wa 2020/2021. ikaba yashimiwe by'umwihariko kuba isora neza ikanakoresha IBM. Ayateke Star Company Ltd n'umwaka w'imisoro uheruka yari yaje mumyanya yambere muri iyi Ntara
Eng.SEBIKWEKWE Cyprien Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Company Ltd
kimwe mu bigo byahembwe mu Ndashyikirwa, yatangarije impanuro.rw ko bishimira
ibikorwa bya Leta. Ku bwabo gusora babifata nk'inshingano. Yagize ati: 'Ibiva mu
musoro dutanga bigaragarira buri wese kandi ubwabyo birivugira; iyo dusora rero
tuba twiyubakira Igihugu kuko wa musoro twatanze uratugarukira ukubaka amashuri
abana bacu bakigamo, tukabona imihanda myiza ndetse n'umutekano ukagera kuri
buri wese. Iki gihugu nit we maboko yacyo ni yo mpamvu dushimishwa no gutanga
umuganda wacu mu kucyubaka tubinyujije mu gutanga umusoro uko bikwiye.'

Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba bwatangaje ko kwikorera biranga umuco wo kwigira kandi ko ari bwo butore nyabwo.

CG Gasana yagize ati 'Kwikorera ni umuco wo kwigira, abakora ni intore kandi ni byo bitugira abo turibo nk'abanyarwanda bafite intego'.

Guverineri CG Gasana, avuga ko ari umwanya wo kuzirikana agaciro k'imisoro n'amahoro mu gihugu cy'u Rwanda kandi ko gushima abasora, ari ukubaha agaciro kabakwiriye.

Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba bwasabye Abikorera gukomeza gushishikariza bagenzi babo kugira uruhare mu guteza imbere igihugu.
Ashimira abaturage b'Intara y'Iburasirazuba kuba barakomeje kwihanganira ibihe bikomeye bya Covid-19 banyuzemo ntibacike intege bagamije kugera ku ntego zabo.

Ati 'Uko kwihangana kwagize uruhare rukomeye cyane mu kugira umusaruro ushimishije ku misoro n'amahoro'.
Intara y'Iburasirazuba yahisemo gukora ubuhinzi n'ubworozi, ubukerarugendo, gutanga serivisi ku bayigana, ubucuruzi bwambukiranya umupaka n'ibindi bigamije guteza imbere iyi ntara.

Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, cyatangaje ko mu ntara y'Iburasirazuba hakusanyijwe amafaranga aturuka mu misoro n'andi atari imisoro angana na miliyari 35.7 Frw ku ntego y'umwaka 2020/2021 RRA yari yahawe ingana na miliyari 33.6 Frw. Iyi ntego yagezweho ku gipimo cya 106.1%. Ni ukuvuga ko harenzeho miliyari 2.0 Frw. Ugereranyije n'umwaka wa 2019/2020, amafaranga yakusanyijwe yiyongereye ku kigero cya 22.9%. Imisoro yeguriwe inzego z'ibanze yakusanyijwe ingana na miliyali 13.74 Frw, ku ntego ikigo cyari cyahawe ingana na miliyali 13.51. Iyi ntego yagezweho ku kigero cya 101.7%.

Naho mu gihembwe cya mbere (1) cy'umwaka w'isoresha wa 2021/2022, ku rwego rw'intara y'Iburasirazuba, Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro cyakusanyije amafaranga aturuka ku misoro n'andi atari imisoro angana na miliyali 8.8 Frw ku ntego Ikigo cyari cyahawe ingana na miliyali 8.9 Frw, bingana na 99.8%. N'ubwo intego itagezeweho ariko, ugereranyije n'igihembwe cya mbere (1) cya 2020/2021, umusoro wiyongereyeho 12.8%. Muri iki gihembwe kandi, imisoro yeguriwe inzego z'ibanze yakusanyijwe ingana na miliyali 3.7 Frw, mu gihe intego yari miliyali 3.5 Frw, bingana na 101.7%.
Mu mwaka wose wa 2021/2022, Intara y'Iburasirazuba yahawe intego yo kwinjiza imisoro y'imbere mu gihugu (domestic taxes) ingana na miliyari 39.1 Frw; naho imisoro n'amahoro byeguriwe inzego z'ibanze ni miliyari 11.1 Frw.

Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro gihamya ko gishingiye ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'Dufatanye Kuzahura Ubukungu', ndetse n'imikoranire myiza n'abasora, intego y'uyu mwaka izagerwaho nk'uko byagaragajwe n'umusaruro wa 2020/2021.

Ku bufatanye bw'abasora na Leta, hashyizeho ingamba zo kuzahura ubukungu 'Manufacture and Build to Recover Program', Ikigega cyo kuzahura ubukungu (Economic Recovery Fund), n'ibindi…, ibi bikaba bitanga ikizere ko ntakabuza n'intego y'uyu mwaka izagerwaho ku kigero gishimishije.

Ibirori byo kwizihiza ukwezi kwahariwe gushimira abasora ku rwego rw'intara bigamije gushimira ibyagezweho by'umwihariko muri izo ntara ndetse hazanafashwa abaturage bo mu ka Karere ka Rubavu bagizweho ingaruka n'imitingito n'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo.

Ibirori nyamukuru byo ku rwego rw'igihugu bizizihirizwa mu Mujyi wa Kigali kuri 'Intare Conference Arena' ku itariki ya 19/11/2021.

Abasora neza bashimiwe:

Mu karere ka Rwamagana:

Vinit International Sosiyeti ikora biscuits (Biswi) ikoresheje ibijumba. Yinjije mu isanduka ye Leta umusoro ugera ku mafarangamiliyoni 256,013,163.

Mu karere ka Kirehe:

Ayateke Star Company LTD yashimiwe kwinjiza umusoro ugera kuri 142,444,417 Frw muri uriya mwaka wa 2020/2021.
Iyi sosiyete yanatanze akazi ku bantu bagera ku 307 bibafasha kuzamura imibereho yabo ya buri munsi, harimo no kubateganyiriza mu zabukuru mu kigo cy'Igihugu cy'ubwiteganyirize.

Mu karere ka Kayonza:

Costwise Contractors Ltd Sosiyeti ikora serivisi z'ubwubatsi kuva mu mwaka wa 2009.

Yashimiwe kuba yarasoze umusoro ugera kuri 134,793,455 Frw muri uriya mwaka wa 2020/2021.

Iyi Company kandi yatanze akazi ku bakozi bagera kuri 453 bibafasha kwibeshaho no gutunga imiryango yabo.

Mu karere ka Nyagatare:

H.M Business ni sosiyete ikora ubucuruzi bw'ibinyobwa bya Bralirwa.
Yinjije mu isanduku ya Leta umusoro ugera kuri 80,826,953 Frw.

Mu karere ka Bugesera:

Escale Group Limited ni sosiyeti ifite inzu z'ubucuruzi na station za lisansi bikodeshwa.

Ikoresha neza EBM ya 2, imenyekanisha ikanishyura imisoro ku gihe, yinjije mu isanduka ya Leta 79,241,009 Frw.

Mu karere ka Gatsibo:

Life Holistic Ltd ni sosiyete yasoze umusoro ugera kuri 23,262,362 Frw kandi ikaba ikora ikinyobwa muri tangawizi cyitwa Uruvange.

Iyi Company kandi yatanze akazi ku bakozi bagera kuri 12 bahoraho ndetse n'abandi bari hagati ya 20 na 25 ba Nyakabyizi bitewe nuko akazi kabonetse kangana.

Mu karere ka Ngoma:

Nganila Company Ltd ni sosiyete ikora serivisi zo kuvidura amazi y'imyanda.
Mu mwaka 2020/2021 yasoze umusoro ugera kuri 20,093,542 Frw.
Ikiciro cy'uwakoresheje neza EBM
B&C General Supply Ltd ni Sosiyeti ikora ubucuruzi bw'ibinyobwa bya Bralirwa mu karere ka Kayonza.

Ni usora w'intangarugero mu gutanga inyemezabuguzi akoresheje EBM, yatanze inyemezabuguzi 111,382 zifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda 5,956,637,637 Frw.

Ikiciro cy'umuguzi wasabye EBM
Twahirwa Emmanuel, ni umuturage utuye mu karere ka Bugesera wasabye inyemezabuguzi ya EBM.

Ntabwo akora ubucuruzi ariko igihe cyose agiye kugura, yagize umuco wo gusaba fagitire ya EBM aho aguze kandi akahava ari uko bayimuhaye.

Mu mwaka ushize wa 2020/2021, Twahirwa yasabye fagitire 86 zifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda agera ku 281,150 Frw.


Ayateke Star Company Ltd yashimiwe kuba yarinjije mu isanduka ya Leta asaga miliyoni 100 (Foto RRA).


Guverineri-CG-Gasana-K.-Emmanuel-yagaragaje-ko-kwikorera-ari-ukwihesha-agaciro-Foto-RRA.


Perezida wa PSF, Ndungutse Jean Bosco, yashimye ubuyobozi bukuru bw'igihugu bwashyizeho umunsi w'Abasora (Foto RRA).


Eng.SEBIKWEKWE Cyprien Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Company Ltd.


Eng. SEBIKWEKWE Cyprien Umuyobozi Mukuru wa Ayateke Star Company Ltd ashikirizwa igihembo yahawe na RRA.



Source : https://impanuro.rw/2021/11/10/ayateke-star-company-ltd-yashimiwe-nikigo-cyimisoro-namahoro-mu-ntara-yiburasirazuba-uruhare-bagira-mu-iterambere-ryurwanda/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)