Ubushinjacyaha bumaze iminsi buburana n'aba bahoze ari abayobozi muri iriya Gereza ya Nyarugenge, bwasabye Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge kubahamwa ibihano rukabakatira gufungwa imyaka itanu.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko abaregwa (CSP Kayumba Innocent, SP Ntakirutimana Eric na Mutamaniwa Ephraim) bubasabira ibihano bimwe kuko bose ari abafatanyacyaha ku gikorwa cy'ubujura cyakorewe umufungwa Kassem Ayman Mohamed.
Ubushinjacyaha bwavuze ko nubwo SP Eric Ntakirutimana na Mutamaniwa Ephraim, ubushinjacyaha bubafata n'ibyitso mu gikorwa cyakozwe cy'ubujura, umugambi wakozwe bari bawuhuriyeho.
Ubushinjacyaha bwahise butangira gusaba ibihano buhera kuri CSP Kayumba Innocent busaba urukiko ko rwazamuhanya ibyaha byose akekwaho birimo ubujura, icyaha cyo kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa n'icyo kwiyitirira umwirondoro utari uwe.
Bwakomeje buti "Ibi bihano ni na byo dusabiye SP Eric Ntakirutimana ndetse na Mutamaniwa Ephraim.'
Ubushinjacyaha bwasabye ko Twizere Amani Olivier atahabwa ibihano n'urukiko kuko yafashije ubushinjacyaha kumenya amakuru menshi ku baregwa.
Mutamaniwa Ephraim usanzwe wunganirwa na Me Idahemuka Tharcisse, yabwiye urukiko ko kuva yatangira kubazwa mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha yewe no mu rukiko ubwo yatangiraga kuburana mu mizi atigeze yemera ibyaha byose ubushinjcyaha bumukekaho ko kandi n'ubu ari wo murongo agihagazeho.
Yavuze ko ibyamubayeho byose bituruka ku kagambane yakorewe na CSP James Mugisha, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Ubutasi muri RCS Mutamaniwa Ephraim kuko atigeze acana uwaka na we kuva yahabwa inshingano zo gukurira iperereza muri Gereza ya Nyarugenge.
Ati 'Ku bihano nasabiwe n'ubushinjacyaha ndasaba ko Urukiko rwandekura rungize umwere nta yandi mananiza kuko njye nta cyaha nakoze, ndasaba kugirwa umwere kuri iyi dosiye.'
SP Eric Ntakirutimana wunganirwa na Me Gasominari Jean Baptiste yabwiye urukiko ko ibyavuzwe n'ubushinjacyaha byose bidakwiye guhabwa ishingiro kuko ibyo buvuga butabitangira ibimenyetse.
Ati 'Ntabwo najya gukora ibihano by'ibyaha byakozwe na Twizere Amani Olivier.'
CSP Kayumba Innocent wunganirwa na Me Ngirinshuti Jean Bosco avuga ku bihano yasabiwe, yasabye urukiko ko rwamugira umwere kuko ibyo Amani yamushinje byose ari ibihimbano.
Yavuze ko yatunguwe no kumva ubushinjacyaha bwasabye ko Twizere Olivier Amani yagirwa umwere ku byaha yemereye urukiko ko ari we wabikoze.
Urukiko rwasubitse urubanza rukazasubukurwa tariki 19 Ugushyingo 2021 ari na wo munsi ruzapfundikirwaho ubundi hagategerezwa imyanzuro y'urukiko.
UKWEZI.RW