Abanyamahirwe batatu bazareba umukino Arsenal izakiramo Manchester United kuri Emirates Stadium #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri gahunda yiswe “Indoto Campaign” yateguwe n'ikigo gikora ibijyanye no gutega (Betting) ndetse n'indi mikino y'amahirwe, abanyarwanda batatu bazarusha abandi abandi amahirwe bazishyurirwa byose birimo itike y'indege, itike yo kwinjira Emirates Stadium, icumbi ndetse n'ibindi byose bisabwa mu rugendo.

Clapton Kibonge n
Clapton Kibonge n'Umunyamakuru Rigoga Ruth bari mu bashinzwe kumenyekanisha iyi gahunda

Ibi kubigeraho bizasaba kwitabira imikino y'amahirwe binyuze mu kigo cya Gorilla Games Rwanda uhereye ku mafaranga igihumbi, nyuma hakazarebwa abanyamahirwe batatu hifashishijwe tombola bakaba ari bo berekeza mu Bwongereza.

Gakwandi Chris ushinzwe itumanaho no kumenyekanisha ibikorwa muri Gorilla Games, yavuze ko impamvu bahisemo uyu mukino wa Arsenal na Manchester United ari uko ari umukino ukunzwe cyane, anasobanura ibizagenderwaho muri iyi gahunda yiswe Indoto Campaign.

Yagize ati “ Ni amakipe abiri akunzwe cyane afite abakunzi benshi mu gihugu, ariko n'iyo waba utayafana ni amahirwe kugera hariya hantu, ni uburyo twashyiriyeho abantu ngo babashe kujya kureba uwo mukino”

“Ntibisaba kuba ari wowe wateze menshi cyane, nyuma hazabaho tombola idafite icyo ishingiyeho, icyo usabwa ni ugutega guhera ku gihumbi, uko ugenda ukomeza gutega ni ko bigenda bikongerera amahirwe, bikazarangira n'ukwezi kwa mbere umwaka utaha, hakazahita habaho tombola”

Bimwe mu byagarutsweho bizitabwaho nyuma yo gutsindira iyo tike yo kujya mu Bwongereza, harimo kuba buri munyamahirwe asabwa kuba afite pasiporo ye yishakiye, kazafashwa gushaka Visas yo kujya mu Bwongereza, igihe atabashije kuyibona akazasimbuzwa undi.

Abazatsinda kandi bazemera kujya bakoreshwa mu bikorwa byo kwamamaza Gorilla Games no mu biganiro n'itangazamakuru. Iyo umuntu adashoboye gukora urugendo mu matariki yateganyijwe bitewe n'impamvu runaka itike izahabwa undi.

Abanyamahirwe batatu bazabona amahirwe yo kureba umukino Arsenal izakiramo Manchester United kuri Emirates Stadium
Abanyamahirwe batatu bazabona amahirwe yo kureba umukino Arsenal izakiramo Manchester United kuri Emirates Stadium

Igihe hazabaho impamvu zibuza urugendo zidaturutse kuri Gorilla Games (nka COVID-19), urugendo ruzakurwaho, hakazarebwa ikindi cyakorwa. Igihe umukino wakurwaho igihembo kizakurwaho, naho umukino wimuwe hazagenderwa ku matariki mashya azaba yashyizweho.




source : https://ift.tt/3cDgutN
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)