Abafite inganda basabwe gukora ‘cotex' zikoreshwa inshuro irenze imwe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ihuriro ry'Inama y'igihugu y'abana ryahuriranye n'umunsi mpuzamahanga w'umwana, insanganyamatsiko y'inama y'uyu munsi ikaba igira iti ‘Ejo ni jye'.

Mu gutangira iyi nama, batangiye bareba uko imyanzuro yo mu nama y'abana ya 14 yashyizwe mu bikorwa, bagaragaza ko yashyizwe mu bikorwa ku rwego rushimishije, kuko yari imyanzuro 16 muri rusange, 10 muri yo ikaba yaramaze gushyirwa mu bikorwa 4 ikaba ikirimo gushyirwa mu bikorwa mu gihe indi ibiri ari yo itarashyirwa mu bikorwa kubera ibibazo bitandukanye byasobanuwe.

Mu mbwirwaruhame n'ibiganiro byatanzwe muri iyo nama, bagarutse kuri politiki yo gufasha abana kugira ngo bazagire ejo hazaza heza, kandi gutegura ejo hazaza heza hakaba inshingano ya buri muntu mu byo akora byose.

Ikindi ni uko ababyeyi basabwe kugira umwanya wo kuganira mu muryango, kugira ngo hirindwe amakimbirane mu miryango akunze kuba intandaro yo gutuma abana bava mu miryango bakajya kuba mu mihanda. Kandi iyo abana bagiye kuba mu mihanda ngo biba bigoye bagira ejo heza igihugu kibifuriza.

Mu myanzuro y'iyi nama, harimo ko hakwiye gushyirwaho abantu bashinzwe kumva ibibazo by'abana mu mashuri, nk'uko babyifuje kandi babisaba Minisiteri y'Uburezi kuko ngo babona ko babakenera kugira ngo bababwire ibibazo bafite ntibababone.

Uwo mwanzuro waje nyuma y'igisubizo Minisitiri w'Uburezi Dr Uwamariya Valentine yari ahaye umwana wari uvuze ko bakenera abantu bumva ibibazo bafite mu gihe bari ku mashuri bakabafasha kubikemura (Counsellors).

Minisitiri Dr Uwamariya ati “Ni byo natwe twarabibonye ko hakenewe abantu bashinzwe kumva ibibazo abana baba bafite bari ku mashuri, kuko hari ababa bafite ibibazo batavugira ahandi, ariko bakabura uwo babibwira ku ishuri. Ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima turimo guhugura abantu bazaba bashinzwe kumva ibibazo abana baba bafite ku mashuri”.

Mu yindi myanzuro yafashwe, ni uko abikorera bafite inganda bagiye gusabwa kuba batangira gukora ibikoresho by'isuku, abakobwa bifashisha bari mu mihango ‘cotex' zikoreshwa inshuro irenze imwe.

Uwo mwanzuro uje nyuma y'ikibazo kimaze iminsi kivugwa ku masoko yo mu gihugu, ko ibiciro bya ‘cotex' byazamutse cyane, kandi uko kuzamuka kw'ibiciro bya ‘cotex' bikaba bigira ingaruka ku bana b'abakobwa baturuka mu miryango ifite amikoro makeya, kuko bibagora gushobora kuzigura, nyamara bazikenera buri kwezi.

Abana bitabiriye iyo nama basabwe kwirinda ibintu ibyo ari byo byose bibi, no kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa ribakorerwa, harimo kwirinda abantu babashuka, kumenya ibyo bareba kuri za interineti n'ibindi. Basabwe kandi gukomera ku muco mwiza w'Abanyarwanda, bagafatira urugero ku bayobozi bakuru b'igihugu.

Mu ijambo Minisitiri Dr Uwamariya Valentine yavuze asoza iyo nama, yashimiye abatanyabikorwa bose bagira uruhare mu mibereho myiza y'abana, asoza yifuriza abana kugira umunsi mwiza w'abana.




source : https://ift.tt/30KPZQv
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)