Wellspring Academy itanga amasomo kuva mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, kuri uyu wa Kane tariki 14 Ukwakira 2021, ni bwo ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri barangije ayisumbuye.
Mu barangije harimo abakobwa 25 n’abahungu 20, bakaba bigaga mu masomo arimo ubumenyi, ikoranabuhanga, imibare n’ibindi.
Uretse abahawe impamyabumenyi, hari n’abandi banyeshuri 58 bo mu mashuri atandukanye kuva mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza batsinze ibizamini ku rwego mpuzamahanga. Bahembwe mudasobwa, telefone, banahabwa icyemezo cy’ishimwe.
Uwase Kaliza Vanessa urangije mu Ishami rya MCB na mugenzi we Ndagijimana Samuel urangije muri HEG n’Icyongereza, bavuze mu izina rya bagenzi babo bagarutse ku bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid-19 banyuzemo bigatuma biga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ndagijimana yagize ati "Byari ibihe bitoroshye ariko hamwe n’abarezi bacu bagiye badufasha umunsi ku munsi, twabashije kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga none amasomo turayarangije."
Umuyobozi wa Wellspring Academy, Rudakemwa Stephen, yabwiye IGIHE ko bashimira Imana kuba yarabashoboje bakaba batanze impamyabumenyi nyuma y’ibihe bitoroshye.
Ati "Uyu munsi rero turashima Imana kuko abana bacu bo mu mwaka wa Gatandatu barimo barasoza amashuri yabo yisumbuye. Igituma dushima Imana cyane murabizi ibihe bya Covid-19 twarabigerageje kenshi ntibyakunda ariko uyu munsi birakunze."
Rudakemwa yavuze ko nka Wellspring Academy bishimira ko uretse kuba abanyeshuri barangije amasomo yabo ariko n’intego z’ishuri muri rusange zikomeje kugenda zigerwaho.
Ati "Ibyo kwishimira muri rusange ni byinshi ariko Wellspring Academy ni ishuri rya Gikirisitu, Imana irimo kudufasha kugira ngo tugere ku ntumbero ikigo cyashyiriweho. Iyo urebye umwana abashije gusoza amasomo ye ariko ukabona mu by’ukuri no mu myitwarire ari umwana muzima, ubishimira Imana."
Yakomeje agira ati “Turahimira Imana ko nubwo barangije amasomo ariko n’indangagaciro za Gikirisitu turazibabonamo kandi turizera ko n’aho bazajya bazaba abafasha mu kuzana impinduka nziza.”
Rudakemwa yasabye abarangije kujya kuba umusemburo w’impinduka ndetse yibutsa ababyeyi ko uyu munsi ari bwo bikomeye kurusha uko byari bimeze ari na yo mpamvu bakwiye gukomeza kuba hafi y’abana babo.
Dr Murigande Charles wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye abanyeshuri barangije amasomo yabo, ababyeyi, abayobozi b’ishuri ndetse n’abandi bakozi ku bw’ubwitange n’umurava byabaranze.
Yasabye ababyeyi by’umwihariko abafite abana basoje amasomo gukomeza gufasha kubafasha ngo kuko urugendo rukomeye aribwo rutangiye.
Ati “Ntabwo uyu munsi birangiye, urugendo nibwo rutangiye abana banyu barangije amasomo y’amashuri yisumbuye ariko bakeneye gukomeza bakajya no muri kaminuza ndetse no mu byiciro byisumbuye. Ababyeyi rero murasabwa gukomeza kubaba hafi kugira ngo bazagumane indangagaciro nyarwanda.”
Mu batanze impanuro muri uyu muhango harimo kandi Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Wellspring Academy, Bariho Lambert wibukije abasoje amasomo ko bakwiye kuzakomeza kurangwa n’indangagaciro za Gikiristo nk’uko babitojwe n’abarezi babo.
Yashimangiye ko afite icyizere cy’uko aba bakobwa n’abahungu barangije amasomo bazaba abaranga beza ba Wellspring Academy.
Wellspring Academy ni Ishuri rya Gikirisitu ryigisha muri porogaramu mpuzamahanga ya Cambridge . Riherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Intego y’iri shuri ryatangijwe n’Itorero rya Christian Life Assembly mu 2007, ni ugutanga ubumenyi buri ku rwego mpuzamahanga, kurera abayobozi beza b’ahazaza kugira ngo bazabere umugisha u Rwanda ndetse banamenyekanishe ibyiza byarwo ku Isi hose.
Abanyeshuri bamaze guhabwa impamyabumenyi, bamwe muri bo bakomereje amasomo muri Kaminuza zikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, mu gihe abandi biga mu Rwanda.




Amafoto: Yuhi Augustin
source : https://ift.tt/3j4O7rO