Igiciro cya lisansi cyiyongereyeho 55 Frw, mazutu iguma ku 1.054 Frw - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itangazo rya RURA ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 15 Ukwakira 2021, ryashyizweho umukono na Dr Nsabimana Ernest ryerekana ko mu kugena ibi biciro Leta hari amafaranga yigomwe.

Rikomeza riti “Leta y’u Rwanda yigomwe amwe mu mahooro asanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo igiciro cya Lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 110 kuri litilo, cyiyongereho amafaranga 55 kuri litiro. Naho ku giciro cya Mazutu, Leta ikaba yigomwe 80 kuri litiro kugira ngo kigume uko cyari gisanzwe.

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka zashoboraga guturuka ku bwiyongere bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora kubangamira “umuvuduko ubukungu bw’igihugu buri kwiyubaka nıyuma yo gukererezwa n’ingaruka za Covid- 19.’’

Si inshuro ya mbere u Rwanda rwigomwa amahoro rwakuraga ku bikomoka kuri peteroli mu rwego rwo kwanga ko byagira ingaruka ku bukungu. Iyi ni inshuro ya gatatu bibaye muri uyu mwaka nyuma ya Gicurasi [aho ibiciro bitahindutse] no ku wa 14 Kanama 2021 ubwo ibiciro biheruka byatangazwaga.

Ubwo RURA yatangazaga ibiciro byakoreshwaga mu mezi abiri ashize, yavuze ko mu Mujyi wa Kigali igiciro cya lisansi kuri litiro kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,088, mu gihe litiro ya mazutu nayo itagomba kurenza Amafaranga y’u Rwanda 1,054.

Ibiciro bishya bizatangira kubahirizwa ku wa 16 Ukwakira kugeza ku wa 14 Ukuboza 2021 mbere yo kongera gusuzuma uko bihagaze bijyanye n’impinduka ku isoko mpuzamahanga.

ITANGAZO ku biciro by'ibikomoka kuri peteroli.#RwOT pic.twitter.com/TEGsL9t3pY

— Rwanda Utilities Regulatory Authority - RURA (@RURA_RWANDA) October 15, 2021

Igiciro cya lisansi cyiyongereyeho 55 Frw, mazutu iguma ku 1.054 Frw



source : https://ift.tt/3BMi6vX
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)