Wari uziko imiterere y'amano yawe ishobora gusobanura uwo uri we ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Birashoboka ko iyo tugeze ku bice y'umubiri, ibirenge ari kimwe mu ice bititabwaho cyangwa se ngo bihabwe agaciro kanini, kandi nyamara mu buryo butangaje imiterere y'ikirenge, uburebure cyangwa ubugufi bwacyo, imiterere y'amano n'ibindi bishobora kugaragaza uwo uri we n'uko witwara muri rusange.

Urubuga persianv dukesha iyi nkuru rwagaragaje amoko ane y'imiterere y'amano y'umuntu ndetse rugaragaza n'ibiranga nyir'ukugira ayo mano.

  • Amano atatu abanza uhereye ku gikumwe yose arareshya

Aya mano atatu iyo witegereje usanga areshya kandi abiri akurikiraho(ahera) ugasanga ari magufi.

Abantu bafite amano ateye atya, baba aria bantu bagwa neza kandi bagira ibitekerezo by'ingirakamaro, aba bantu kandi baba ari abanyabugeni ku buryo babasha kuvumbura ubwiza bwihishe muri buri kintu, babona ibyiza biri mu bandi bantu batitaye ku bo bari bo.

Rimwe na rimwe hari ubwo abantu bashaka kubata mu mitego, ariko kubera ubushobozi bwabo mu gukoresha ubwenge bwabo neza babasha kubisohokamo neza. Bagira urukundo nyarwo kandi bagahuza n'abo bakundana.

  • Amano yose arareshya

Niba ufite ikirenge kiriho amano yose areshya, muri kamere yawe uri umuntu uhangana cyane ukarwana ishyaka. Ufite imibonere ihamye ku mutuzo n'umutekano w'isi, ibyo bigatuma abandi bakubona nk'umuntu bakwiye kwiyegamiza no kwishingikirizaho, barakwizera kandi bemera ko nta kinyoma cyava mu kanwa kawe bityo nabo bakagukunda batakuryarya.

Iyo ukundanye, ukunda nta buryarya kandi ukamenya kwita kuwo mukundana ukamenya n'icyo akeneye, kandi ntabwo ukunda gushwana kwa hato na hato.

  • Amano asumbana uva ku gikumwe ujya ku gahera

Niba amano yawe ateye ku buryo ino ry'igikumwe ari ryo rirerire n'andi agasumbana muri ubwo buryo akoze umurongo uberamye, uri umuntu ushyira imbere kwigenga no kwisanzura, iyo bibaye ngombwa ko utanga igitekerezo kijyanye n'amarangamutima yawe.

Wita ku buryo abandi baza kukubona n'icyo bagutekerezaho ku rugero rwo hasi, nta na rimwe ujya wemera ko hari umuntu wagusuzugura cyangwa ngo agucishe bugufi agukoze isoni.

Rimwe na rimwe hari igihe kigera ukumva ko waguma ahantu ha wenyine hatuje kandi ibi biba bimeze nk'uburyo bwo kwisubizamo imbaraga zigufasha mu myitwarire yawe isanzwe ikuranga.

Mu mubano ukenye kubana n'umuntu uteye nkawe, umuntu witeguye gusangira nawe ibyiza n'ibibi muhura nabyo kandi uzigiraho ibindi bintu bishya.

  • Ino rikurikira igikumwe risumba andi yose

Niba ikirenge cyawe giteye ku buryo ino rikurikira igikumwe ari ryo rirerire gusumba andi, uri umuntu utandukanye n'abandi cyane kuko ibintu byinshi ubibona ukwawe kwihariye, muri make urihariye kandi uhorana udushya.

Ibi biguha ubushobozi bwo kubona abantu bakwishushanyaho, muri rusange uri umucamanza mwiza ku bijyanye n'imyitwarire y'abandi bantu, ubwenge bwawe butuma abandi bantu bakunda kugusanga mu bihe bisanzwe ndetse n'igihe bafite ingingo bashaka kukugishaho inama kuko baba bakwizeyeho ubwo bushobozi.

Uburyo ubana kandi ukabanira abandi nabwo butuma ubakurura, gusa icyo baba bagushakamo cyane ni ukuntu ubatangaza ubereka itandukaniro ryawe kuko wihariye. Uhora ufite amakuru ku cyo uwo mubana akeneye bityo bigatuma muhora muryohewe.

Musinga C.

 

 

 

 

 

 

The post Wari uziko imiterere y'amano yawe ishobora gusobanura uwo uri we ? appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2021/10/24/wari-uziko-imiterere-yamano-yawe-ishobora-gusobanura-uwo-uri-we/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)