Wa munyarwandakazi w'ibiro 300 mu marira menshi|| burya ntiyegeze abyara. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwimana Ingabire Jacqueline ni umunyarwandakazi ubayeho mu buzima butangaje ,kuko ari mu bantu bake mu Rwanda bafite ibiro bigera kuri 300.Uyu mubyeyi akaba yahishuye ko ntamwana yigeze.

Jacqueline utuye mu karere ka Musanze aho akora akazi ko gucuruza mu isoko ariko nanone akagira impano yo gukina amafilime ,yahishuye ko atigeze abyara.Ibi yabitangaje ubwo yatungurwa agakorerwa ibirori by'isabukuru y'amavuko maze kubera ibyishimo agaturika akarira.

Yavuze ko mu buzima bwe atigeze abona uwamukorera ibirori by'isabukuru ye y'amavuko. Yatangaje ko umugabo we yari yaramubwiye ko nagira imyaka 25 azakorera ibirori bihebuje ,ariko ngo yitabye Imana afite imyaka 23.Jacqueline yavuze ko umugabo we yitabye Imana asiga nta kana amusigiye ariko ko arera abana batagira ababyeyi mbese ko ntamwana we bwite agira.Yongeyeho ko atigeze yifuza kongera gushaka undi mugabo cyangwa ko atabuze umurambagiza ,ngo kuko buri muntu aba afite igeno rye mu buzima.



Source : https://yegob.rw/wa-munyarwandakazi-wibiro-300-mu-marira-menshi-burya-ntiyegeze-abyara/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)