Urushinge rw'isaha y'isoko ry'igurwa ry'abakinnyi mu Rwanda ruragana mu kadomo, amakipe arasabwa gukorera imbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe amakipe amwe mu Rwanda arimo yongeramo amaraso mashya yitegura shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda ni mu gihe igihe gisa n'icyabasize kuko basigaranye iminsi itageze ku byumweru bibiri kugira ngo isoko ribe ryafunzwe.

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino uzatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021, ikaba izakinwa n'amakipe 16.

Hari amakipe yamaze kwerura ko yamaze kuva ku isoko nka APR FC, Police FC nayo isa n'aho yamaze kugura.

Hari andi makipe ariko ameze nk'aho agitangira kugura abakinnyi nka Rayon Sports iracyakoresha igeragezwa ku bakinnyi, ni mu gihe n'amakipe azazamuka mu cya kabiri ataramenyekana nayo akazaba afite igihe gito cyo kugura abakinnyi.

Mu gihe amakipe ahuze arimo agura abakinnyi, binyuze mu muvugizi wungirije wa FERWAFA, Jules Karangwa yabwiye ISIMBI ko isoko ry'abakinnyi yaba abaturutse hanze cyangwa ab'imbere mu gihugu rizafungwa tariki ya 18 Ukwakira.

Ati 'reka mbanze nsobanurire abantu ntabwo habaho isoko ryo mu Rwanda n'iry'abanyamahanga, habaho igihe kimwe kiba mbere yo gutangira shampiyona, yaba ari abanyarwanda cyangwa abanyamahanga ni muri icyo gihe bikorwa. Hari ibintu bibiri hari ukugira ngo umukinnyi yandikwe mu ikipe ya we avuye mu ikipe yakinagamo yo hanze bizwi nka ITC (International Transfer Certificate) abantu babyumve neza ntabwo ari iya banyamahanga gusa ashobora no kuba umunyarwanda wakinaga hanze aje gukina mu Rwanda na we akenera ITC.'

'Hari na DTC(Domestic Transfer Certificate) ikorerwa abakinnyi bakinaga imbere mu gihugu, ibyo byose bikorwa muri icyo gihe cyangenwe. Mu Rwanda isoko rizafungwa tariki ya 18 Ukwakira 2021.'

Jules Karangwa kandi yavuze ko mu minsi ya vuba bazatangaza uko amakipe azahura(fixtures) mu mwaka w'imikino wa 2021-2022.

Isoko ry'abakinnyi mu Rwanda riri hafi gufungwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/urushinge-rw-isaha-y-isoko-ry-igurwa-ry-abakinnyi-mu-rwanda-ruragana-mu-kadomo-amakipe-arasabwa-gukorera-imbere

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)