Byamukuye i Washington: Uko Niyonkuru yatangije Guraride, umushinga w’amagare uzahindura ingendo muri Kigali (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guraride ni uburyo bw’amagare yagiye ashyirwa hirya no hino muri Kigali ashobora kwifashishwa n’ubushika wese. Icyo umuntu asabwa ni ukuba afite application ya ‘Guraride’.

Umaze gushyira iyi application muri telefone yawe ikwereka ahantu hose hari sitasiyo mu Mujyi wa Kigali ushobora gusangaho aya magare.

Iyo uhageze uhasanga umu-agent ukamubwira ko ushaka igare akariguha akamuha indangamuntu akayifotora ubundi ukaritwara. Uyu mu-agent niwe ukubwira imihanda wemerewe kuritwaramo mu Mujyi wa Kigali.

Aya magare akoranye ikoranabuhanga kuko akoreshwa n’amashanyarazi kandi akaba afite GPS ituma akurikiranwa. Nubwo kugeza ubu akoreshwa ku buntu mu minsi iri imbere azatangira kwishyurwa.

Ni umushinga watangijwe n’abashoramari batanu bahuriye mu kigo kizwi nka Safi ride/Guraride.

Umwe muri aba bashoramari akaba na Visi Perezida wa Safi ride ni, Umunyarwandakazi witwa Niyonkuru Christella.

Mu kiganiro na IGIHE, Niyonkuru wavukiye mu Burundi kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umurundikazi yavuze ko yaje kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akiri muto

Ati “Nize amashuri abanza mu Burundi ariko sinaharangirije kuko nahise njya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika niho nize andi mashuri yanjye yose muri Washington DC.”

Nyuma yo kumara imyaka myinshi mu mahanga, yagize igitekerezo cyo gutaha kubera ibyiza yabonye mu Rwanda ubwo yarusuraga mu 2015.

Ati “Igitekerezo cyo gutaha cyaje igihe nazaga mu Rwanda nkuze mu 2015 naje mu kiruhuko gusura umuryango nibwo nabonye ukuntu ari heza, iyo umuntu aba hanze cyane urubyiruko twakuriyeyo twagiye turi abana, bafite ukuntu batakwereka ibibi byo muri Afurika nibwo nakuze mbona ko atari ahantu heza ho kuba.”

Nyuma yo kubona ko ibyo yabwirwaga kuri Afurika atari byo ngo nibwo yatekereje gutaha.

Ati “Ubwo nazaga gusura umuryango nibwo nahise ngira igitekerezo nti ese uwaza hano, kubera iki ndimo ndavunikira igihugu kitari icyanjye nkoresha ubwenge bwinshi nteza imbere igihugu cyitari icyacu kuki nta tahaha ngo nteze imbere iwacu.”

Nyuma yo kumara igihe ashaka ibintu bitandukanye ashobora gukorera mu Rwanda, Niyonkuru yaje gutekereza ku buryo bw’ingendo zifashisha amagare yagiye abona mu mujyi yateye imbere.

Ati “Naravuze nti kuki tutazana ubundi buryo bw’ingendo bwiza bujyanye n’icyerekezo cy’igihugu bitanangiza ikirere. Byaje kuko ubwo buryo nsanzwe mbuzi hanze kuko nahakuriye. Kuko u Rwanda ari igihugu kiri gutera imbere nibwo navuze ngo kanyazane hano.”

Yavuze ko nyuma yo kugira iki gitekerezo yakiganirije inshuti ye ikomoka muri Nigeria yitwa Tony Adesina.

Uyu Tony niwe muyobozi Mukuru wa Safi Ride akaba yari yariganye na Niyonkuru muri Kaminuza muri Amerika.

Ati “Nazanye igitekerezo ntekereza uburyo twagikora mu gihugu mfite inshuti yanjye twiganye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akora ubucuruzi no kuri uyu mugabane n’iwabo muri Nigeria. Niko kumubwira nti wazaje ugasura u Rwanda ukaza ukahashora imari kuko mfite ibitekerezo byinshi ukamfasha tugakora ikintu hano ko nziko wahakunda.”

“Ni uko namuzanye azagusura arahakunda tugira ibitekerezo byinshi dufata umwanzuro ku cy’ingendo ahita azana n’abandi bashoramari kuko ni ikintu gikomeye tutari gushobora turi abantu babiri ahita azana abandi batanu mu kigo ubwo twese turi abantu batanu.”

Niyonkuru yavuze ko ikorwa ry’aya magare rinubakiye ku gitekerezo cya Made in Rwanda kuko ateranyirizwa mu Rwanda ndetse akaba yaranahawe n’amabara agize ibendera ry’Igihugu.

Birenze uko twabitekereza

Nyuma y’igihe gito uyu mushinga utangiye gushyirwa mu bikorwa, Niyonkuru yavuze ko yatunguwe n’uburyo igitekerezo cyabo cyashyigikiwe na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Ibyo abantu batwereka birenze uko twabitekerezaga kuba twaratangiye tukabona Minisiteri Gatete yitabiriye icyo gikorwa cyacu ni ibintu birenze no kubona Umuyobozi w’Umujyi n’abo muri polisi, Guverinema igushyigikiye ibintu birikora.”

“N’abantu baratwandikira ku mbuga nkoranyambaga bigaragaza ko amagare bayishimiye ari meza, agenda neza yoroshye gutwara no ku bagore n’abana ya buri wese tumaze kubona ibisubizo byiza. Ndashimira abaturage uko babyakiriye.”

Kugeza ubu uyu mushinga umaze gutanga akazi ku bantu 40 ndetse hari icyizere cy’uko bazagenda biyongera kuko Niyonkuru ahamya ko intego ari ukuwugeza mu gihugu hose.

Ati “Njye ubu kunguka kwajye kwaratangiye kuba naratangije umushinga twarawumuritse, dufite aho dukorera twarahaye akazi abakozi 40 ibyo kuri njye ni inyungu.”

“Mu myaka icumi iri imbere turifuza ko yaba iri ahantu hose mu Rwanda, umuturage uri ahantu hose abashe kuyabona haba uri i Rubavu, Nyagatare turashaka ko agerwaho na buri muturage uwo ariwe wese.”

Niyonkuru Christella yavuze ko nyuma yo kugera mu Rwanda akabona uburyo ibintu byose bikorwa mu mucyo ashishikariza Abanyarwanda baba mu mahanga gutaha abatabishoboye bakahashora imari.

Ati “Umunyarwanda uba hanze inama namugira naze mu Rwanda arebe ubwiza bwaho, iyo mbimenya nari kuza cyera nanjye kuko ibihugu byo hanze bitwibagiza iwacu kuko baba batinya ko ibyabo twabyiba tukabizana hano.”

“Ndashaka Abanyarwanda bari hanze bafunguke n’iyo utaza kuba aha ariko teza imbere igihugu cyawe, iryo terambere uri kubona waje ugateza imbere aha kuko ibyo bihugu byo byamaze gutera imbere kandi si iwacu.”

Intego za Guraride ni uguteza imbere uburyo bw’ingendo butangiza ibidukikije n’umwuka abantu bahumeka, hifashishijwe moto n’amagare akoresha amashanyarazi.

Hashize igihe gito mu Mujyi wa Kigali hatangijwe uburyo bw'ingendo bwifashisha aya magare
Aya magare ateranyirizwa mu Rwanda
Aya magare azajya akoreshwa n'ubishaka wese
Niyonkuru Christella ari kumwe na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Claver Gatete, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n'Umuyobozi wa Polisi wungirije mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Ruyenzi Teddy ubwo habaga umuhango wo gutangiza Guraride
Christella Niyonkuru asobanurira abayobozi batandukanye imiterere y'uyu mushinga
Christella Niyonkuru yafashe icyemezo cyo gutangiza Guraride nyuma y'imyaka mike atashye mu Rwanda



source : https://ift.tt/2WHvuT3
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)