Urubanza ruregwamo Zigama CSS n'abandi rwasubitswe kubera ubwinshi bw'abanyamategeko barurimo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana Saa cyenda z'umugoroba nibwo inteko y'Umucamanza umwe n'umwanditsi w'urukiko yatangiye kuburanisha uru rubaza rwa Miliyoni 144,400,000Frw.

Yaba Zigama CSS na Hotel La Palaisse Nyandungu ndetse na rwiyemeza mirimo warezwe muri uru rubanza witwa Mbaduko Jimmy bari bunganiwe mu mategeko ndetse n'abaregera indishyi nabo bari baahagaraririwe mu mategeko.

Ni Iburanisha ryaranzwe n'impaka ndende zaturutse ku nzitizi zazamuwe n'abanyamategeko bunganira rwiyemezamirimo witwa Mbaduko Jimmy uregwa muri uru rubaza.

Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis ari nabo bareze Zigama CSS Hotel na La Palisse Nyadungu ndetse n'uwitwa Mbaduko Jimmy bahagarariwe mu mategeko na Me Bangamwabo Octave.

Zigama CSS ihagarariwe mu mategeko na Me Kayiranga Telesphore mu gihe Hotel La Palaisse Nyandungu ihagarariwe mu mategeko na Me Sebukonoke Innocent.

Rwiyemezamirimo witwa Mbaduko Jimmy nyiri Sosiyete yitwa Mukeramirimo Construction ahagarariwe n'abanyamategeko babiri muri uru rubanza barimo Me Nyirasuku Jeanne na Me Ruberwa Silas.

Ubwo umucamanza yatangiraga iburanisha hahise hazamuka inzitizi zazamuwe na Me Ruberwa Silas wari uhagarariye Mbaduko Jimmy mu mategeko utagaragaye mu iburanisha,ko Mbaduko Jimmy adakwiye kuzanwa muri uru rubanza kuko harezwe Sosiyete ye yitwa Mukeramirimo Construction.

Uyu Munyamategeko ati "murumva Sosiyete y'umuntu yaregwa nawe akaregwa? Ati "turasaba urukiko ko rwakura Mbaduko Jimmy muri uru rubaza."

Umucamanza yahise aha umwanya abatanze ikirego banatanze ikirego cy'indishyi ngo bagire icyo bavuga ku nzitizi zazamuwe na Me Ruberwa Silas.

Me Bangamwabo Octave wunganira Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis yabwiye urukiko ko inzitizi zazamuwe na Me Ruberwa Silas urukiko rudakwiye kuziha ishingiro kuko impamvu Mbaduko Jimmy yazanywe muri uru rubanza isobanutse neza.

Me Bangamwabo Octave yabwiye Umucamanza ko uyu Mbaduko Jimmy yafashe amafaranga asaga Miliyoni 144,400,000Frw ya Sosiyete eshatu yari yavuguruye ibikorwa bya Hotel La Palaisse Nyandugu agashyirwa kuri konti ya Sosiyete ye yitwa Mukeramirimo Construction abo bafatanije akazi batabizi amafaranga yageraho agahita ayakuraho akayashyira kuri Konti ye bwite.

Kuko Mbaduko Jimmy yari azi ko ayo mafaranga naguma kuri Konti ya Sosiyete azayagabana nabo bafatanije imirimo yo kubaka kuri Hotel La Paisse Nyadungu.

Me Bangambwabo Octave yavuze ko muri izo Milyoni zose, ayo Mbaduko Jimmy yakoreye mu mirimo yakoze yari Miliyoni 50,973,150Frw, ayandi asaga Miliyoni 93,426,850Frw yari aya Sosiyete zindi zakoranye nawe mu kuvugurura ibikorwa Bya Hotel La Palaisse Nyandungu.

Me Bangamwabo Octave ati "niyo mpamvu mu kirego cyacu harimo Mbaduko Jimmy kandi turifuza ko aguma muri uru rubanza kuko ari nawe watumye ibi byose bibaho atuzana mu manza zitari zikenewe.Iyo aza kuba inyangamugayo ibi byose ntabwo biba byarabayeho."

Impaka zo kumenya niba Mbaduko Jimmy akwiye kuguma mu rubanza yarezwemo zamaze isaha irenga.

Umucamanza yafashe icyemezo ategeka ko Mbaduko Jimmy aguma mu rubanza kubera ko inzitizi zatanzwe na Me Ruberwa Silas umwunganira mu mategeko nta shingiro.Mbaduko Jimmy yagumye mu rubanza iburanisha rirakomeza.

Nyuma yo gutegeka ko iburanisha rikomeza, umucamanza yavuze ko inzitizi n'impaka mu rukiko byatwaye umwanya munini none amasaha akaba agiye avuga ko gukomeza kuburanisha uru rubanza byagorana kubera ko ari urubanza rurimo Abanyamategeko benshi ndetse hakaba harimo n'ikirego cy'indishyi.Umucamanza yafashe icyemezo asubika ibiranisha.

Yavuze ko urubaza ruzakomeza kuburanishwa kuwa 27 Ukwakira 2021 ku gicamunsi.Uru rubanza rurimo abanyamategeko 7 n'abaregera indishyi batandatu ni urubaza rushobora kuzatwara igihe kubera umubare munini w'abanyamategeko barurimo.

N'ubwo Umucamanza yarusubitse kuko ari runini kandi amasaha akaba yari akuze, ababuranyi bari bazi ko ubwo rusubitswe ruzatangira kuburanishwa mu masaha ya mu gitondo ariko n'ubundi bamwe mu baburanyi batunguwe no kubona n'ubundi iburanisha rishyizwe nyuma ya saa sita kandi ari urubanza rurimo abantu benshi.

Muri Gicurasi 2021,nibwo mu rukiko rw'ubucuruzi hageze ikirego kirega Banki ya Zigama CSS,Hotel La Palisse Nyandungu na rwiyemezamirimo witwa Mbaduko Jimmyi na Sosiyete ye yitwa Mukeramurimo Construction.

Hotel La Palaise Nyandungu ihagarariwe na Augustin Mukezangabo yahaye Sosiyete eshatu zaba rwiyemezamirimo batandukanye imirimo y'ubwubatsi kuri iyo Hotel yo kubaka urukuta rw'amabuye n'ibindi bikorwa by'ubwubatsi birimo kuvugurura Hotel.

Muri rusange, ibikorwa byo kuvugurura iyo Hotel byatangiye muri Nyakanga 2020 izo Sosiyete zari zarumvikanye n'umunyemari Augustin Mukezangabo nyiri Hotel La Palaisse Nyadungu ko imirimo bumvikanye gukora nirangira aribwo bazishyurwa amafaranga bari bumvikanye asaga Miliyoni 144,400,000Frw.

Ba rwiyemezamirimo mu kubaka no kuvugurura barirwarije ku bikoresho byose by'ubwubatsi kuko bari bazi ko bazishyurwa ny'uma y'akazi bumvikanye.

Uwamahoro Claudine nyiri Sosiyete yitwa Active CM Invetment Ltd, Nkurikiyimfura Alexis nyiri Sosiyete yitwa Qualicons Ltd naho Mbaduko Jimmy we nyiri Sosiyete yitwa Mukeramirimo Construction.

Ubwo barangizaga gukora imirimo y'ubwubatsi bumvikanye na Hotel La Plaisse Nyadungu ko iyo mirimo ifite agaciro ka Miliyoni 144,400,000Frw.

Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis bamenye ko Umushoramari Augustin Mukezangabo nyiri Hotel La Plaisse Nyandungu ashaka kwishyura Mbaduko Jimmy binyuze muri Sosiyete ye yitwa Mukeramirimo Construction.

Amafaranga yose yagombaga kwishyurwa Sosiyete zamukoreye ibikorwa by'ubwubatsi uko ari eshatu,ariyo mpamvu bariya bombi bandikiye Mukezangabo Augustin batambamira igikorwa cyo kwishyura Mbaduko Jimmy kuko ayo amafaranga yagombaga kwishyurwa Sosiyete zose zakoze akazi.

Aba ba rwiyemezamirimo nyuma yo Kwandikira Hotel La Palaisse Nyandungu bandikiye na Banki ya Gisirikare yitwa Zigama CSS kuko bari bamenye ko amafaranga nasohoka azanyuzwa muri Zigama CSS,bayimenyesha ko hari amafaranga azanyuzwa kuri Konti ya Mukeramirimo Construction ko naramuka ageze kuri konti Banki izayafatira hakabanza kumvikanwa uko ayo mafaranga azagabanwa ba rwiyemezamirimo bose bakoze akazi ka La Palaisse Nyandundungu.

Hatel La Plaisse Nyandungu yafashe icyemezo ishyira kuri Konti ya Mukeramirimo Construction iri muri Zigama CSS Miliyoni 144,400Frw yirengagije ibaruwa yandikiwe isaba ko izo Miliyonizitajya kuri iyo konti hatumvikanwe uko zigomba kugabanwa n'abakoze akazi.

Mbaduko Jimmy nyiri Sosiyete yitwa Mukeramirimo abonye amafanga agiye kuri konti ya Sosiyete ye yahise ayakuraho ayashyira kuri Konti ye bwite.

Imanza ziba ziratangiye,na Zigama CSS ihita iregwa mu rukiko rw'ubucuruzi kuko yandikiwe imenyeshwa ko ayo mafaranga itagomba kuyaha Sosiyete yitwa Mukeramirimo Construction ariko bikarangira ibikoze.

Hotel La Palaisse Nyandungu nayo yarezwe mu rukiko kuko yandikiwe na Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis ba nyiri Sosiyete zari zatsindye isoko ryo kubaka no kuvugurura ibikorwa bya La Plaisse Nyandungu bayimenyesha ko idakwiye kwishyura rwiyemezamirimo umwe abandi batabimenyeshejwe ibirengaho amafaranga iyashyira kuri Konti ya Mukeramirimo Construcion kandi bitemewe.

Iyo Haramuka habayeho kwishyurana neza hagati ya Hotel La Palaisse Nyandungu na ba rwiyemezamirimo bakoze akazi,Nkeramirimo Construction yari kwishyurwa Miliyoni 50,973,150 naho Uwamahoro Claudina na Nkurikiyimfura Alexis bakishyurwa Miliyoni 93,426,850Frw.




Uwamahoro Claudine na Nkurikiyimfura Alexis basohoka mu rubanza nyuma yo gusubikwa



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/urubanza-ruregwamo-zigama-css-n-abandi-rwasubitswe-kubera-ubwinshi-bw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)